Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igisigaje imikino itatu nyuma yo gushyira ikinyuranyo cy’amanota 14 hagati yayo na APR FC iyigwa mu ntege.
Ni nyuma yo gutsinda Gasogi United Iibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026, igahita ihabwa iki gikombe ndetse n’imidari nk’ikipe yahize izindi aho ifite amanota 73.
Iyi kipe kimwe na ngenzi yayo Al Merreikh SC zahawe ikaze muri Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, nk’abashyitsi nyuma yo kubisaba kubera ibibazo by’umutekano byari mu gihugu cyabo bitabemereraga gukina neza.
Nyuma yo kwemererwa aya makipe yongewe mu ngengabihe ya shampiyona atangira gukina imikino yayo, ndetse yitwara neza kuko yakunze gusiga izindi ku rutonde rwayo.
Al Hilal SC itarasoza imikino yayo, itwaye igikombe imaze gukina imikino 31 muri 34 iteganyijwe ku ngengabihe ya BK Pro League. Muri yo yatsinze 23, inganya 4, itsindwa 4, ikaba isigaje gukina itatu.
Amakipe ane yabashije gutsinda Al Hilal SC muri iyi shampiyona, arimo Al Merreikh SC y’iwabo (2-1), Kiyovu Sports (1-0), Mukura VS&l (3-1), ndetse na Rutsiro FC (2-1).
Ni mu gihe enye zabashije kunganya na yo, zirimo Marine FC, inasoje shampiyona idatsinzwe n’iyi kipe umukino n’umwe kuko zanganyije 2-2 mu mukino ubanza, zongera kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura. Andi zanganyije, ni Rayon Sports (1-1) na Police FC (0-0).
Imikino itatu isigaje irimo uwo izahuriramo na Al Merreikh SC, kuri ubu iri kubarizwa ku mwanya wa gatatu nubwo igifite umukino w’ikirarane. Harimo kandi uwo izahuriramo na Police FC ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, ikazasoreza kuri Etincelles FC.
Biteganyijwe ko Al Merreikh SC niyitwara neza igatsinda ikirarane, ishobora gusoreza ku mwanya wa kabiri, amakipe y’u Rwanda arangajwe imbere na APR FC akabona gukurikira.
APR FC y’u Rwanda, na yo izabona igikombe cyayo cya BK Pro League National Champions mu gihe yasoreza ku mwanya w’imbere kuko ni yo kipe iyoboye izo mu Rwanda, ndetse inahabwe igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni 80 Frw.












