Umunyamakurukazi Glory Iribagiza, yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Kagame, amugezaho akarengane yahuye nako nyuma yo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina akitabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) binyuze muri Isange One Stop Center ndetse n’Ubushinjacyaha ariko ntahabwe ubutabera bukwiye.
Muri iyi baruwa, Iribagiza usanzwe ari umunyamakuru wa The New Times, yagaragaje ko mu mpera za Nzeri 2025, yagiye gutanga ikirego kuri Isange One Stop Center ku Kacyiru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yari yakorewe, agaragaza ko atanyuzwe n’uko yakiriwe ubwo yabazwaga uko byagenze aho avuga ko byakozwe mu buryo butanoze.
Akomeza agaragaza nyuma y’ibyo yakorewe isuzumwa n’abaganga ndetse akabonana n’umujyanama mu by’imitekerereze.
Avuga ko yasabye ko ukekwaho icyaha yafatwa vuba, abagaragariza ko ashobora guhunga akajya mu gihugu cy’abaturanyi aho afite umuryango, yizezwa ko bikorwa. Icyakora ngo ntibyakozwe uko yabyijejwe, kuko yategereje ko bongera kumuhagamagara araheba.
Iribagiza utigeze agaragaza uwo avugwa ko yamuhohoteye, muri iyi baruwa avuga ko yakomeje kubaza impamvu ucyekwa adafatwa kuko yabonaga nta gikorwa, nyuma akaza kumva ko yatawe muri yombi, ariko bidateye kabiri atungurwa no kumva ko yarekuwe.
Ati: “Nyuma y’igihe numvise ko ukekwaho icyaha yafashwe. Nariruhukije, numva ko ubutabera bugiye gukurikiza inzira yabwo. Nyuma namenye ko dosiye yanjye yahawe umushinjacyaha. Natekerezaga ko bizamfasha, ariko ntibyakomeje kugenda uko nari mbyiteze. “
“Nagerageje kongera gukurikirana ikibazo igihe numvaga ko ukekwaho icyaha yarekuwe, ariko nta gisubizo nabonye.“
Muri iyi baruwa yabwiye Perezida Kagame ko igihe kibaye kinini asiragizwa ndetse atanabona amakuru y’aho iki kirego kigeze ngo ahabwe ubutabera bityo akaba ari yo mpamvu asaba ubutabazi bwe.
Ati: “Hashize amezi agera ku munani kuva natanga ikirego kandi kugeza ubu sinzi aho ikibazo cyanjye kigeze.”
Yamusabye kumurenganura, Kuko agikomeje kubana n’ingaruka z’ibyamubayeho, nyamara uwabikoze we asa n’uwarinzwe n’inzego zagombaga kumurenganura.
Ati: “Mbasabye mbikuye ku mutima ko mwakwinjira mu kibazo cyanjye mukamfasha kubona ubutabera, kuko ari mwe gusa mushobora kubikora. Ntabwo nsaba impuhwe z’ubutabera, ahubwo ndasaba uburenganzira bwanjye.”
Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa, ubu mfite ubwoba ko ubutabera nshaka ntazabubona. Uko ibintu bigaragara, hatabayeho ubufasha bwanyu, sinazabona uwangiriye nabi agezwa imbere y’ubutabera ngo ahanwe.”
Yagaragaje ko ibi bidakwiye kuko bituma abakora ihohoterwa bakomeza kugira imbaraga igihe bakingirwa ikibaba cyangwa abantu bakicecekera.
Nyuma y’iyi baruwa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rubinyujije ku rubaga rwa X, rwasubije ruvuga ko ucyekwaho gukorera icyaha Iribagiza yafashwe agafungwa ndetse dosiye ye igahabwa ubushinjacyaha.
RIB ivuga ko uwacyekwagaho icyaha yaje kurekurwa, hashingiwe kuri Raporo bahawe na muganga wemewe wa Leta.
yagize ati “Dosiye y’ikirego yarateguwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Nyuma bwohereje dosiye mu rukiko, ariko nyuma ukekwaho icyaha aza kurekurwa hashingiwe ku mwanzuro wa raporo y’umuganga wemewe wa Leta.”
Dear @PaulKagame
— Glory Iribagiza (@glory_iribagiza) May 13, 2026
I implore you to intervene in my case and help me get justice because only you can. I ask not a favour from the justice system, but a right. pic.twitter.com/GlNeCuYdVb
After receiving the complaint from Glory Iribagiza, the Rwanda Investigation Bureau (RIB) conducted investigations, the suspect was arrested and detained.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 13, 2026
The case file was prepared and submitted to the Prosecution while the accused remained in detention.
The Prosecution then… https://t.co/OyLPsP8xdZ








