Abaturage barenga ibihumbi 500 bo mu mirenge umunani y’Uturere twa Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye gutangira kubona amazi meza binyuze ku muyoboro mushya.
Ni umuyoboro urimo n’uruganda rw’amazi Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyujuje ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.
Uru ruganda rwubatswe mu Murenge wa Murambi muri Gatsibo, rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 12 by’amazi ku munsi.
Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi n’uru ruganda (Muhazi Water Supply Sytem) watwaye agera kuri miliyari 21 Frw.
Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2), u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2029, Abanyarwanda bose bazaba baragejejweho amazi.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko iyi intego yo kugeza amazi ku baturage ku gipimo cya 100% mu 2029 izagerwaho.
Dr. Gasore yavuze ko u Rwanda rufite imishinga itandukanye iri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’indi mishya iri gutegurwa, yose yitezweho gufasha kugera kuri iyi ntego yo guha abaturage bose amazi meza.
Mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/27-2028/29, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, aherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, imishinga y’amazi, isuku n’isukura na yo yagaragajwemo, aho Leta y’u Rwanda iteganya gushoramo miliyari 13,3 Frw.
Uretse uru ruganda WASAC yujuje i Gatsibo, Leta ifite na gahunda yo kwita ku yindi mishinga irimo uwo kuvugurura Uruganda rwa Kanzenze na rwo rw’Iburasirazuba, rusanzwe rutanganya 79% by’amazi rwakabaye rutunganya, rukagera ku 100%.
Muri iyi Ntara kandi haracyashyirwa imbaraga mu guha amazi meza abaturage baho, aho Leta inateganya kuvugurura uruganda rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, rusanzwe rutanga metero kibe ibihumbi 12 ku munsi, aho ruzatanga ibihumbi 48 nirumara kuvugururwa.
Ni na ko kandi imiyoboro iri hirya no hino mu mijyi no byaro yangiritse, izakomeza gusanwa kugirango ibashe kongera gukora neza no gufasha abaturage kubona amazi.











