Umuherwe w’umushoramari ukomeye ukomoka muri Nigeria, Abdul Samad Rabiu yahawe igihembo cy’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo w’Umwaka (CEO of the year) wa 2026, ashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika binyuze mu bigo n’inganda ayoboye.
Ni ibihembo byatangiwe ku ruhande rw’inama ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali, yitabiriwe n’abarenga 2800 baturutse mu bihugu bisaga 90 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Iyi nama yahuriyemo abakuru b’Ibihugu n’aza Guverinoma, ndetse n’abayobozi b’Ibigo bikomeye aho bari kwiga ku buryo bwo guteza imbere ishoramari ku Mugabane wa Afurika, amahirwe ari mu bihugu bitandukanye haba mu ishoramari n’ubucuruzi no gukuraho imbogamizi zibangamiye abashoramari bo ku Mugabane.
Nyuma y’Ibiganiro byabaye ku munsi wa mbere, hatanzwe ibihembo ku bayobozi bakuru b’Ibigo byagaragaje ubudasa mu miyoborere, guhanga udushya no guteza imbere iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.
Igihembo cy’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo wahize abandi mu mwaka wa 2026, kegukanywe na Rabiu washinze kandi ayobora BUA Group, kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika bitunganya ibikorerwa mu nganda birimo ibiribwa, sima n’ibindi.
Ishami rishinzwe gutunga ibijyanye n’ibiribwa rya BUA Foods ryinjije asaga miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2025, ni mu gihe uruganda rukora SIMA ruzwi nka BUA Cement ruhagaze agaciro kangana na miliyari 10 z’amadolari ya Amerika.
Abategura ibihembo bya Africa CEO Awards batangaje ko Abdul Samad Rabiu yatoranyijwe hashingiwe ku buyobozi bwe bwagize uruhare mu guteza imbere inganda, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu ku Mugabane wa Afurika.
Uretse Abdul Samad Rabiu, hahembwe ibindi bigo bitanu byagize uruhare mu guhindura ubukungu bwa Afurika muri rusange, birimo Cassava Technologies, ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga gikomoka muri Afurika, gikora ibijyanye no kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zinyuranye.
Iki kigo cyashimwe uruhare cyagize mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bya murandasi muri Afurika. Ni ikigo gikorera mu bihugu 94 binyuze mu mashami atandukanye arimo Africa Data Centres na Liquid Intelligent Technologies.
Hahembwe kandi ikigo cya Spiro cyashimiwe uruhare rwacyo mu guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi muri Afurika. Kugeza ubu gifite moto zirenga 80,000 zikoresha amashanyarazi ndetse n’ahantu hasaga 2,500 ho gusimburiza batiri mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Ikigo cya Ecobank nacyo cyaje mu bigo byahembwe, aho cyagaragajwe nk’ikigo cy’imari gishyira imbere iterambere ry’abagore. Binyuze muri gahunda yacyo ya Ellevate, abagore barenga 103,000 bamaze gufashwa kubona inguzanyo n’andi mahirwe y’iterambere.
Ikigo cya East African Holding gikora ibijyanye n’ishoramari n’inganda gikomoka mu gihugu cya Ethiopia, cyahembewe uruhare cyagize mu guteza imbere inganda zikomeye zirimo uruganda rwa sima rutanga toni miliyoni 4.5 ku mwaka.
Ni mu gihe kandi hahemwe n’ikigo cya Cauridor cyashimiwe uburyo cyoroheje uburyo bwokwakira amafaranga hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu ikoranabuhanga ry’imari.









