sangiza abandi

Tariki 15 Gicurasi 1994: Umunsi Papa Yohani Pawulo II asaba Isi gutabara u Rwanda

sangiza abandi

Tariki 15 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 39 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 135 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 15 Gicurasi 1994, Interahamwe zifatanyije na Leta y’abicanyi bari bakomeje kwica Abatutsi urw’agashinyaguro. 

Ibi byatumye Papa Yohani Pawulo II wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi asaba Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora ugatabara u Rwanda.

Uyu mushumba yashyize ahagaragara inyandiko ivuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside kandi ko uko biri kose abayoboke ba Kiliziya Gatolika bayifitemo uruhare.

Kuri iyi tariki lkandi ibikorwa by’ubwicanyi byari bikomeje aho muri Komini Musambira ubwicanyi bukomeye bwakorewe abana b’Abatutsi, abicanyi bazanye igitero cy’abana ngo bajye kwica abana bagenzi babo b’Abatutsi kubera ko ku munsi wari wabanje hari hishwe abasore n’abagabo gusa, abana n’abagore bo barabasiga.

Abo bana baje bitwaje imihoro n’impiri ariko bahagarikiwe n’abantu bakuru, kuri uwo munsi abana bose bishwe n’abandi bana bagenzi babo muri Musambira.

Kuri iyi tariki kandi, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yahaye ijambo uwari umukuru w’interahamwe, Robert Kajuga, ahakana ubwicanyi bwose bwakorwaga na Guverinoma ya Kambanda, ingabo zayo, interahamwe, n’impuzamugambi yamamaza ko abo bica ari “inkotanyi n’ibyitso byazo”.

Tariki 15 Gicurasi 1994, Papa Yohani Pawulo II yasabye Isi gutabara u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]