Perezida wa Tanzania Dr. Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda aho azitabira Inama Nyafurika yiga ku gukoresha ingufu za nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) NEISA 2026, izabera i Kigali.
Iyi nama biteganyijwe ko izaba kuva tariki 18 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026, muri Kigali Convention Centre mu Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na NEISA kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 yemeje ko Perezida Suluhu azitabira iyi nama.
Rigira riti “ Twishimiye kubamenyesha ko Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, azitabira Inama mpuzamahanga yiga ku gukoresha ingufu za nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) izabera i Kigali.
NEISA yatangaje ko kuba Perezida Suluhu azitabira iyi nama bigaragaza ubushake bw’abayobozi ba Afurika bwo guteza imbere ingufu zirambye, gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byo kuri uyu mugabane, ndetse no guteza imbere ishoramari rifatika mu rwego rw’ingufu za nikeleyeri muri Afurika.
Nuclear Energy Innovation Summit for Africa igaragaza ko mu bandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi bakomeye bazitabira iyi nama harimo Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Lamine Zeine.
Perezida Samia Suluhu agiye kuza mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we avuye muri Tanzania, aho aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi.
Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iy’uyu mwaka izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ahazaza ha Afurika binyuze mu kubyaza umusaruro ishoramari rishingiye ku ngufu za nikeleyeri”.
Ni inama kandi izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, impuguke mu by’ingufu za nikeleyeri, abashoramari, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’bandi.
Abazayitabira bazaganira ku hazaza h’ingufu za nikeleyeri muri Afurika bashakira hamwe uburyo Afurika yakoresha ingufu za nikeleyeri mu guteza imbere urwego rw’inganda n’ubukungu.
Ubwo yari mu Nama ya CEO Forum, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza ku bijyanye n’ingufu aho yavuze ko Afurika ifite 60% by’ingufu z’imirasire y’izuba kandi ko bikwiye kubyazwa umusaruro ufatika.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ubushake bwo kwinjira mu rwego rw’ingufu za nikeleyeri nk’uburyo bwo kongera amashanyarazi no gushyigikira gahunda yo guteza imbere inganda.
U Rwanda rufite gahunda yo kubaka inganda nto z’ingufu za nucléaire zizatuma rwongera ingano y’amashanyarazi rutunganya akava kuri megawatt 447.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) cyatangaje ko mu 2030 uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri ruzaba rwaratangiye gutanga amashanyarazi.










