Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko abarwanya ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bata igihe kuko ukuri kudatsindwa, asaba Abanyarwanda guhangana nabo.
Yabigarutseho mu butumwa yatanze ubwo yifatanyaga n’abaturage b’uturere twa Rubavu na Nyabihu, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, kibera ku Rwibutso rwa Bigogwe rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 9.
Muri iki gikorwa, Minisitiri Bizimana, yatanze ikiganiro ku miterere ya politiki ya gatanya yakoreshejwe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 35 yo gushyira urwango n’irondabwoko mu Banyarwanda.
Yatanze ibimenyetso byakoreshejwe na Leta ngome zategetse u Rwanda kuva 1959-1994 bifasha kumva amateka y’aho u Rwanda rwavuye n’inshingano za buri Munyarwanda zo kurinda ibyagezweho mu myaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR Inkotanyi.
Yahaye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bigogwe n’ahandi mu zahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri, ubutumwa bubakomeza, abasaba kubera abapfuye aho batari.
Ati: Mukomere! Dushyingure abavandimwe bacu ducyeye, tubabere aho batari kandi tubabwire ko igihugu bifuzaga kubona tugifite namwe bibahe umucyo n’abahoze bababaye ntimubabare, icyo bazize ntikizasubira.”
Minisitiri Bizimana kandi yanaboneyeho kwibutsa abarwanya ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bata igihe, asaba abanyarwanda kurwanya bene abo, no gushyigikira ubuyobozi bw’Igihugu kuko aribwo bwonyine bwahaye u Rwanda ibyiza kuva 1959.
Ati: “Ubu hadutse abantu benshi, bagamije kurengera ibyaha byakozwe n’abavandimwe babo, ababyeyi babo, ba Sekuru na ba nyirakuru, n’abandi bakaza bagahakana beruye uruhare rw’abajenosideri.“
“Nibatandukane nabyo, kuko Leta y’u Rwanda yubatse u Rwanda rw’abanyarwanda bose nta mwanya w’abapfobya ugihari.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko Bigogwe izwiho kuba yarakorewemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo ndengakamere kuko yagizwemo uruhare cyane n’abasirikare babaga mu Kigo cya Gisirikare cya Bigogwe bayobowe n’abarimo Colonel Anatole Nsengiyumva.











