sangiza abandi

Nigeria yakuyeho Visa ku Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30

sangiza abandi

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria (NIS), rwatangaje ko rwatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida w’iki guhugu, Bola Ahmed Tinubu, cyo gukuraho visa ku Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30.

Perezida Tinibu yatangaje iki cyemezo nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yari i Kigali mu nama ihuza abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika ya Africa CEO Forum.

Nyuma y’iki cyemezo, Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria nta visa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu, mu gihe bajyanywe n’ibikorwa byemewe n’amategeko birimo ubukerarugendo, ubucuruzi, n’ibindi.

Icyakora, uru Rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ruvuga ko uwifuza kuguma muri Nigeria mu gihe kirenze iminsi 30, we azasabwa gushaka visa isanzwe nyuma y’iyo minsi, binyuze mu nzira zisanzwe.

Rwatangaje kandi ko amabwiriza ajyanye n’iki cyemezo gishya, yamaze koherezwa ahantu hose abinjira muri iki gihugu banyura, haba ku bibuga by’indege mpuzamahanga, imipaka yo ku butaka, ndetse n’iyo mu mazi, ngo gitangire gushyirwa mu bikorwa.

Nigeria igaragaza ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo kwitura u Rwanda, kuko na rwo rusanzwe rwemerera Abanya- Nigeria kwinjira ku butaka bwarwo nta visa bafite mu gihe cy’iminsi 30.

Iyi ntambwe kandi itanga umusanzu ukomeye mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika, guteza imbere ubukerarugendo, no kwagura ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yageze mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi, yakirwa na Perezida Kagame mu biro bye ndetse banagirana ibiganiro ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ni ibihugu bifitanye umubano kuva mu 1962, ndetse bikorana mu nzego z’ingenzi zirimo umutekano n’ubufatanye mu bya Gisirikare, ubucuruzi n’ishoranari, ubwikorezi, n’ibindi.

Ubu bufatanye, bushimangirwa n’ibiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bakunze kugirana mu bihe bitandukanye, ndetse ibi biganiro bigatanga umusaruro ku kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Photos:

[fluentform id="3"]