Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yatangaje ko nubwo Kabuga Félicien yapfuye ariko ibyaha bya jenoside yakoze byo bidapyuye kuko bidasaza.
Urupfu rwa Kabuga rwatangajwe n’Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) ku wa 16 Gicurasi 2026.
Dr. Gakwenzire Philbert yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA aho yavuze ko nta gikorwa na kimwe cyo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa cyabaye Kabuga atakigizemo uruhare bitewe n’uko yari afite amafaranga menshi.
Dr. Gakwenzire yavuze ko Kabuga yageze ku bukire kubera ko yari ashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal, ndetse bakagirana umubano wihariye kuko bashyingiranye abana babiri.
Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa IBUKA yavuze Kabuga ari umwe mu bashyigikiye umutwe w’Interahamwe witwaraga gisirikare, wishe Abatutsi benshi mu gihugu yifashishije amafaranga yari afite ariko ashyigikiwe na politiki ya Leta yariho.
Ati “Radiyo izwi nka RTLM yakwirakwizaga urwango rwo kwanga Abatutsi no kubarimbura ni we wari uyikuriye kuko yari akuriye Inama y’ubuyobozi yayo ndetse yari afite imigabane myinshi.”

Kuki Kabuga yatinze gufatwa ngo ashyikirizwa ubutabera?
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020 akaba yari amaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burayi.
Mu gusobanura impamvu nyamukuru yatumye hashira igihe kingana gutya Kabuga adafatwa Dr. Gakwenzire yavuze ko byatewe n’uko ibyo bihugu byamuhaga ubuhungiro ntibishake kumutanga ndetse n’abagerageje kumukurikirana baricwaga.
Yagize ati “Nko kuba yarabanye na Habyarimana bafitanye amasano ya politiki ndetse n’imibanire yabo hagati yabo, byatumaga n’inzego z’ubuyobozi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bimukingira ikibaba, aho anyuze hose bigashoboka ko bamuha impapuro z’inzira zo kugira ngo akomeze acike ubutabera.”
Dr Gakwenzire yavuze ko icyaha cya Jenoside kidasaza bityo amateka azahora agishinja Kabuga.
Ati “Kabuga arapfuye ariko ibyaha yakoze byo ntabwo bipfuye n’amateka ntabwo apfuye, Jenoside ni icyaha kidasaza kandi n’ayo mateka azakomeza anamushinje n’icyo cyaha.”
Kabuga apfuye yari akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Uyu mugabo kandi yakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abantu, byose byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rwasabye ko Kabuga yazanwa kuburanishirizwa aho yakoreye ibyaha ariko ntibyakunda.
Tariki ya 26 Ukwakira 2020, Kabuga yoherejwe muri kasho ya IRMCT i LaHe, kuko uru rwego ari rwo rwari rufite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha yakurikiranyweho.
Urubanza rwa Kabuga rwatangiye tariki ya 29 Nzeri 2022, gusa nyuma y’umwaka umwe muri Nzeri 2023 urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rufata umwanzuro wo guhagarika kumuburanisha.
Urukiko rwahagaritse kumuburanisha nyuma yo kwemeza ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi, ariko hanzurwa ko aguma muri kasho mu Buholandi mu gihe hari hagitegerejwe igihugu gishobora kumwakira.
Nyuma u Rwanda rwemeye ko rwamwakira ariko umuryango wa Kabuga n’urukiko batsimbarara ku kumwohereza.
Dr. Gakwenzire yatangaje ko kuba Kabuga apfuye adahamijwe ibyaha byatewe n’uko yatinze gufatwa bigizwemo uruhare n’ibihugu byamukingiraga ikibaba agaragaza impungenge no ku bandi batarafatwa kandi barakoze jenoside.
Yavuze ko hari n’abandi bagishakishwa bari mu myaka nk’iya Kabuga ku buryo na bo hari impungenge ko bizajya bivugwa ko badashoboye kuburana.
Ati “Impungenge ziriho cyane ko hari abafite imyaka imwe na Kabuga bashobora kugira gutya bagapfa nk’uko Bucyibaruta byagenze , nk’uko hari abandi tuzi ko bari mu kigero kimwe barimo gukurikiranwa, barimo na bamwana we Kanziga Agathe wari umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal.”
IBUKA ivuga ko ubwo ubutabera bwo mu bihugu nk’u Bufaransa bwatangiye kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside, bukwiye kwihutisha izo manza.









