sangiza abandi

Nduhungirehe yashimiye Nigeria ku cyemezo cyo korohereza Abanyarwanda kujyayo badasabye Visa

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb, Olivier Nduhungirehe, yakiriye mugenzi we wa Nigeria, Bianca Odumegwu Ojukwu, amushimira by’umwihariko icyemezo cya Guverinoma ya Nigeria cyo gukuriraho visa Abanyarwanda bajya muri icyo gihugu

Amb. Bianca Odumegwu Ojukwu yari mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum yabereye i Kigali, kuva tariki ya 14-15 Gicurasi 2036.

Ni umwe mu bayobozi baherekeje Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, muri uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi, baganiriye ku buryo bwo kwagura ubutwererane hagati y’u Rwanda na Nigeria mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’umutekano. 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cya Nigeria cyo gukuraho visa ku Banyarwanda ari intambwe ikomeye izafasha abaturage b’ibihugu byombi koroherezwa mu ngendo no guteza imbere ubuhahirane.

Guverinoma ya Nigeria, ibinyujije mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu, yatangaje ko Abanyarwanda bemerewe kujya muri Nigeria badasabwe visa mbere y’urugendo, aho bazajya bemererwa kuhaguma mu gihe cy’iminsi 30 mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi gahunda izafasha cyane cyane abagenda mu bikorwa by’ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’izindi nshingano z’akazi zemewe n’amategeko. 

Ni icyemezo gifatwa nk’icyo kwitura u Rwanda, kuko narwo rusanzwe rworohereza abaturage ba Nigeria n’abandi Banyafurika kwinjira mu Rwanda badasabye visa mbere, cyane cyane binyuze kuri visa itangirwa ku kibuga cy’indege.

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’ibiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Perezida Bola Ahmed Tinubu i Kigali, ku ruhande rw’Inama ya Africa CEO Forum.

U Rwanda na Nigeria bisanzwe bifitanye umubano mwiza urangwa n’ubutwererane mu nzego zitandukanye. 

Mu ruzinduko rwa Perezida Tinubu i Kigali muri Gicurasi 2026, abakuru b’ibihugu byombi bongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza kuwagura no kuwushimangira mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’iterambere ry’Umugabane wa Afurika muri rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]