Umuhanda Kigali-Muhanga wagombaga kwagurwa mu 2023 ukaba waragombaga kubakwa mu bice bibiri aho igice cyawo cya mbere byari biteganyijwe ko kizakorwa kikava i Kigali kikagera ku Kamonyi ahitwa Bishenyi, hagakurikiraho ikiva Bishenyi kikagera mu mujyi wa Muhanga.
Nubwo byari biteganyijwe gutyo ariko siko byagenze ndetse byatumye uyu muhanda w’ibirometero 46 uhuza umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo ukomeza kwangirika.
Uyu muhanda wagombaga kuzura utwaye asaga miliyari 140 Frw
Si uyu mushinga wadindiye gusa kuko hari n’undi wo kwagura umuhanda w’ibirometero 10 uva kuri Price House ukagera i Masaka wo ukaba ufite agaciro ka miliyoni 80 Frw.
Imirimo yo gutangira kwagura uyu muhanda yagombaga gutangira mu 2022. Ubwo hakorwaga isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga muri Mata 2026 hasanzwe hakiri ibikorwa byo kwimura abaturage.
Iyi mishinga yose uko ari ibiri igamije koroshya ingendo no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga byinshi, bikereza ingendo ndetse no kugabanya impanuka za hato na hato zituruka ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga biyikoresha.
Byagenze bite ngo iyi mishinga udindire?
Umuhanda Kigali-Muhanga ufite ubukererwe bwo gutangira bugera ku myaka itatu mu gihe uwa Price House-Masaka ufite ubw’imyaka ine.
Mu gusobanura icyateye iri dindira, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yavuze ko ku muhanda wa Kigali-Muhanga yabayeho ikibazo cyo gukererwa mu inyigo ariko kuri ubu biri gukemurwa ngo imishinga yombi itangire ishyirwe mu bikorwa.
Yagize ati “ Yabayeho ikibazo cyo gukererwa mu gukora inyigo bitewe n’ibyo tutagenzura byabaye ku bafatanyabikorwa twagombaga gufatanya mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa. Ariko ubwo tugeze mu gihe cyo gutanga amasoko mu gihe gito turaba dutangiye. Mi gihe gito ni ukuvuga mu mpera z’uyu mwaka.”
Ku muhanda Prince House-Masaka, Dr. Gasore yavuze ko babanje kwimura imiyoboro y’ibikorwaremezo birimo iy’insinga z’amashanyarazi, interineti ndetse n’amatiyo y’amazi.
Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko ntakibazo kindi gihari ko ibyo ni birangira imirimo yo gutangira kwagura uyu muhanda izahita itangira.
Umuhanda Kigali-Muhanga warangije gusanwa mu 2000, aho wari warahawe kuzamara imyaka 20 ukoreshwa, bivuze ko hashize imyaka itandatu wararengeje igihe cy’ubuzima bwawo.
Abasenateri babajije impamvu iyi mishinga itinda gutangira gushyirwa mu bikorwa kandi amafaranga yagenewe gukoreshwa yaratanzwe basaba inzego zitandukanye kwirinda kujya zigusha leta mu bihombo bitewe n’imishinga yakorewe inyigo nabi.
Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abatepite yatoye umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo y’asaga miliyari 148 Frw Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.









