U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bw’amahoro.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 19 Gicurasi 2026, ku ruhande rw’Inama Mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri, Nuclear Energy Innovation Summit, iri kubera i Kigali kuva ku wa 18-21 Gicurasi 2026.
Amasezerano agamije gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bw’amahoro, hagamijwe kubaka urwego rw’ingufu zizewe, zitekanye kandi zirambye.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wungirije w’agateganyo mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishinzwe kugenzura intwaro no gukumira ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi, Renee Sonderman, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Usta Kayitesi.
Dr Usta Kayitesi yashimye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye bukomeje kugirana n’u Rwanda, avuga ko aya masezerano afungura icyiciro gishya mu mikoranire y’ibihugu byombi mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bw’amahoro.
Yagize ati “U Rwanda rufite intego yo kwagura no gutandukanya amasoko y’ingufu mu rwego rwo kugera ku cyerekezo cya Viziyo 2050. Ingufu za Nikeleyeri zizagira uruhare rukomeye mu gufasha igihugu kugera kuri izo ntego.”
Yakomeje avuga ko muri ubu bufatanye, impande zombi zizakomeza gukorana mu guteza imbere ubushobozi bw’abakozi, ubushakashatsi mu bya siyansi ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri, harimo n’uruganda ruto rutunganya izo ngufu.
Dr.Kayitesi yagaragaje kandi ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kubahiriza amahame mpuzamahanga ajyanye n’umutekano mu ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri no gukumira ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi.
Muri uwo muhango kandi, kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Holtec International, n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike, Rwanda Atomic Energy Board (RAEB), bashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere umushinga wa SMR-300 mu Rwanda.
SMR-300 (Small Modular Reactor) ni ikoranabuhanga rigezweho ry’uruganda ruto rutunganya ingufu za nikleyeri rwifashishwa mu kubyaza umusaruro amashanyarazi.
Iri koranabuhanga ryakozwe na Holtec International, rikaba riteganyijwe gufasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi no guteza imbere inganda hifashishijwe ingufu zirambye kandi zizewe.
Iyi nama ya Nuclear Energy Innovation Summit iri kubera i Kigali yahuje abayobozi batandukanye, impuguke n’abashoramari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri baturutse mu bihugu bitandukanye, bagamije kuganira ku ruhare rw’izo ngufu mu iterambere ry’Afurika no gushaka ibisubizo by’ingufu birambye kandi bitangiza ibidukikije.











