U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu azafasha ibihugu byombi kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no guhindura imibereho y’abaturage.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 iruhande rw’inama Nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri.
Muri aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, mu gihe ku ruhande rwa Tanzania yasinywe na Deogratias John Ndejembi, Minisiteri w’Ingufu, bahagarariwe na Perezida Kagame na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Minisitiri Gasore yavuze ko aya masezerano ari ingenzi hagati y’ibihugu byombi ndetse ashimangira umubano uhamye hagati ya Tanzania n’u Rwanda.
Yagize ati “ Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndifuza gushimira byimazeyo Guverinoma ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania kubera ubufatanye bwiza, ibiganiro byubaka ndetse n’umwuka mwiza w’ubufatanye byaranze ibiganiro byagejeje kuri iki gikorwa cy’ingenzi cy’uyu munsi.”
Dr. Gasore yavuze ko aya masezerano agaragaza ubushake ibihugu byombi bisangiye bwo kurushaho gushimangira umubano bisanzwe bifitanye no guteza imbere ukwishyira hamwe kw’akarere binyuze mu bufatanye bufite akamaro mu rwego rw’ingufu.
Yakomeje avuga ko aya masezerano aje mu gihe gikomeye aho akarere k’Aafurika y’Iburasirazuba gakomeje gushyira imbere iterambere rirambye ry’ingufu nk’inkingi y’ingenzi mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no guhindura imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Ingufu ni zo shingiro ry’iterambere. Zitanga imbaraga ku nganda, zigafasha ubucuruzi, zigashyigikira ihindagurika ry’ikoranabuhanga, zikanoza serivisi z’imibereho myiza ndetse zikazamura ubuzima bw’abaturage bacu”.
Yavuze ko kandi ibi bigaragaza ubuhahirane n’ubufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye avuga ko bizakomeza muri uwo mujyo w’iterambere rirambye.
Yagize ati “ Aya masezerano ni urubuga rw’ingenzi ruzafasha ibihugu byacu byombi kurushaho gukorana mu nzego dufitemo inyungu dusangiye, zirimo ubuhahirane bw’amashanyarazi, guteza imbere ibikorwa remezo by’ingufu, ubufatanye bwa tekiniki, kongerera ubushobozi abakozi ndetse no guteza imbere ishoramari mu rwego rw’ingufu”.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya NEISA, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavuze ko igihugu cye cyatangiye gahunda yo gukoresha ingufu za nikeleyeri avuga ko bihaye intego ko mu myaka iri imbere bateganya kongera ingano y’amashanyarazi bifashishije akomoka ku ngufu nikeleyeri.
Yagize ati “ Kugeza ubu, ubushobozi bwacu bwo gutanga amashanyarazi burenga megawati 4,500, mu gihe dushaka ko mu 2030 kizagera kuri megawati 8,000 na megawati 70,000 mu 2050”.
Ku ruhande rw’u Rwanda rwo ruzaba rukeneye gutunganya ingufu z’amashanyarazi za megawatt zirenga 5.000, zivuye kuri megawatt 406 zihari ubu. Biteganyijwe ko mu 2030 ruzaba rufite uruganda byibuze rutunganya amashanyarazi angana na megawatt 600 akomoka ku ngufu za nikeleyeri.
Mu 2050 u Rwanda rufite gahunda y’uko ruzaba rufite gigawate 1.5 zituruka ku ngufu za nikeleyeri.









