Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame, mu mpera za 2025 yavuze ko yishimira cyane urwego inzego z’umutekano z’u Rwanda ziriho ubu, ashimira by’umwihariko Ingabo za RDF avuga ko ari zo yahoze yifuza kugira.
Mu rugendo rw’imyaka 32 rwo kongera kubaka u Rwanda, Ingabo za RDF ni zimwe mu zagize uruhare kugira ngo urw’imisozi 1000 rube ruri aho rugeze ubu.
Muri iyo myaka 32 ishize, Ingabo z’u Rwanda zagiye ziyoborwa n’abasirikare bakomeye bagize uruhare mu kubaka no kuvugurura urwego rw’umutekano n’igisirikare cy’u Rwanda.
Abasirikare barindwi bayoboye Ingabo z’u Rwanda mu bihe bitandukanye kuva mu 1994, bafite amateka akomeye haba mu rugamba rwo kubohora igihugu, kubaka RDF no gushimangira umutekano imbere mu gihugu no mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Bamwe muri bo, basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda bajya mu kirihuko cy’izabukuru, abandi baracyari mu nshingano zaba iza gisirikare cyangwa izindi.
Maj Gen (Rtd) Samuel Kanyemera (Sam Kaka)
Major General (Rtd) Samuel Kanyemera Alias Samu Kaka, ni we wabaye umugaba mukuru wa mbere w’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mwaka wa 1994, inshingano yavuyeho mu 1998.

Samu Kaka, ni umwe mu basirikare bari imbere mu rugamba rwo kubohora igihugu (Front Line Commander). Icyo gihe, yari afite ipeti rya Major, ndetse mu bo bari kumwe ni we wari ufite iryo hejuru nyuma ya Perezida Paul Kagame wari uruyoboye hamwe n’Intwali Fred Gisa Rwigema bo bari bafite irya Major General.
Yasezeye mu Ngabo z’u Rwanda muri 2003 ubwo yari afite ipeti rya Brigadier General, gusa aza kongera guhamagarwa mu mwaka wa 2012 ngo yongere gukorera RDF, ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame amuzamura ku ipeti rya Major General.
Uretse igisirikare, yanakoze imirimo itandukanye irimo kuba komiseri muri komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu 2015. Yanabaye kandi mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite muri 2007, aho yari ahagarariye FPR Inkotanyi.
Muri 2016, yaje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’ubusabe bwe ndetse bukemezwa n’umugaba w’ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.
Major General Samu Kaka yanagaragaye muri filime mbara nkuru yitwa “The 600, The Soldier’s Story” igaragaza ubutwari bw’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, yagiye hanze muri Nyakanga 2019.
Lt Gen Kayumba Nyamwasa
Lt Gen Kayumba Nyamwasa w’imyaka 64, ni we wabaye umugaba wa kabiri w’ingabo z’u Rwanda, asimbuye Maj Gen Samuel Kanyemera, ayobora RDF kuva mu 1998 kugeza mu 2002, gusa kugeza ubu utakiri ku ruhande rw’u Rwanda.


Faustin Kayumba Nyamasa, nawe yari mu ngabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse kuba umugaba mukuru wa RDF, yanakoze izindi nshingano aho yanahagarariye u Rwanda mu Buhinde.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, Kayumba Nyamwasa yahunze u Rwanda ajya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gucyekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi byabaye muri uwo mwaka.
Mu 2011, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kigali rwamuhamije ibyaha by’iterabwoba, kugambanira igihugu, no gukwirakwiza ibihuha, rumukatira imyaka 24 y’igifungo adahari gusa Afurika y’Epfo imuha ubuhungiro.
Aha yahashinze ishyaka [Rwanda National Congress (RNC)] ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
General (Rtd) James Kabarebe
Gen (Rdt) James Kabarebe, ni we wabaye umugaba wa RDF wa gatatu kuva 1994, akaba ari nawe wamaze igihe kinini muri izi nshingano kuko yazitangiye mu Ukwakira 2002, azivamo muri Mata 2010, azimazemo imyaka hafi 8.


James Kabarebe w’imyaka 67, ni umwe mu basirikare bakuru bafite amateka akomeye mu Rwanda ndetse yagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu (1990-1994).
Yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’umuyobozi w’ingabo za Congo (DRC). Kabarebe, yayoboye Minisiteri y’Ingabo kuva 2010 kugeza 2018 ndetse nyuma yabaye umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano.
Kugeza ubu, Gen (Rtd) James Kabarebe, ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ushinzwe ubutwererane bw’Akarere.
Lt. Gen. Charles kayonga
Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga w’imyaka 64, yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda kuva muri Mata 2010, kugera muri Kamena 2013.
Lieutenant General Charles Kayonga wasezerewe mu ngabo z’igihugu ubu akaba ahagarariye u Rwanda muri Turukiya, ni umwe mu basirikare b’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zafashe iya mbere mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.


Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, Charles Kayonga yari ayoboye batayo ya gatatu yamenyekanye ku izina ry‘Ingabo 600 abandi bitaga Rukaga, yari igizwe n’abasirikare b’indobanure boherejwe na Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu ku ipeti rya Major General.
Ibigwi bye mu Ngabo z’u Rwanda, byamuhesheje imidari itandukanye irimo uwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, uwitwa Foreign Campaign Medal, uwa Command Service Ribbon n’uwa Combat Action Ribbon.
General Patrick Nyamvumba
General Patrick Nyamvumba wabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuva ku wa 23 Kamena 2013 kugera ku wa 4 Ugishyingo 2019, ni we wayoboye igihe kinini nyuma ya Gen (Rtd) James Kabarebe, kuko yayoboye RDF imyaka 6.
General Patrick Nyamvumba yavutse tariki 11 Kamena 1967. Yakoze imirimo itandukanye mu gihugu, kugeza ubu akaba ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Imirimo yagiye akora irimo nko kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka, umutwe wa Mechanised ndetse na Brigade y’ingabo zirwanira ku butaka. Iyo mitwe yagiye ayiyobora mu 1995, 1996 no mu 1997.
General Patrick Nyamvumba yanabaye intumwa ihuza u Rwanda n’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (UN), aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

Yabaye umuyobozi mukuru w’ishami rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho byose bya gisirikare, ndetse yanashinzwe kuyobora ingabo za Loni ihuriyeho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe i Darfur kuva muri Nzeli 2009 kugeza muri Werurwe 2013.
Nibwo yagizwe umugaba mukuru wa RDF nyuma agirwa Minisitiri w’umutekano w’u Rwanda.

Gen Jean Bosco Kazura
Gen Jean Bosco Kazura wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2024, yabaye umugaba mukuru wa RDF kuva ku wa 4 Ugushyingo 2019, kugeza tariki ya 5 Kamena 2023.


Icyo gihe ahabwa izi nshingano ni na bwo yahise azamurwa mu ntera, ava ku ipeti rya Major General agirwa General. Mbere yo kugirwa umugaba mukuru wa RDF, Kazura yari umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Musanze
Kazura wavukiye mu gihugu cy’u Burundi, ni umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwa RPF rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yakoreye igihugu imirimo itandukanye kugeza ageze kuri izi nshingano ziri mu zikomeye mu Ngabo z’u Rwanda.
Yabaye ‘Principal Staff Officer’ ku cyicaro gikuru cya RDF kuva mu 2010 kugeza mu 2013, aba umugaba wungirije w’ingabo, ndetse yanakuriye itsinda ry’indorerezi za gisirikare mu butumwa bwa Afurika yunze ubumwe muri Sudani.

Gen. Kazura kandi muri Gashyantare 2006 yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Mu 2010, Kazura yahawe kuyobora ibijyanye n’ibikorwa n’imyitozo bya gisirikare.
Muri Kamena 2013, Kazura yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za MINUSMA (ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Mali), naho mu 2015 agirwa Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama (RDF / SCSC) ari naho yabarizwaga kugeza ubwo yagirwaga umugaba mukuru w’ingabo.
General Mubarakh Muganga
Gen Mubarakh Muganga, ni we wasimbuye Gen Jean Bosco Kazura mu 2023, akaba ari we mugaba mukuru wa RDF kugeza ubu.

Ni umwe mu bagabo bafite ibigwi ntagereranywa mu gisirikare cy’u Rwanda uhereye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora na nyuma yaho.
Lt General Mubarakh MUGANGA w’imyaka 59, afite imidari y’uruhurirane yagiye yambikwa mu bihe bitandukanye kubera ibigwi bye, akaba yaragizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ku itariki 05 Kamena 2023.

Lt Gen Mubarakh MUGANGA yayoboye ingabo mu bice bitandukanye by’igihugu, abijyanisha n’izindi nshingano zikomeye mu rugamba rwo gusana igihugu cyari cyarasenyutse mu nzego zose z’ubuzima, ari nako akomeza kwihugura mu bya gisirikare. Yakoze izindi nshingano nyinshi zirimo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Dore imidari yagukanye kubera ibigwi bye mu mwuga wa gisirikare amazemo imyaka irenga 30.
Umudari wo Kubohora Igihugu (National Liberation Medal), umudari wo Guhagarika Jenoside (Compaign Against Genocide Medal), umudari w’ibigwi byo hanze y’igihugu (Foreign Campaign Medal), umudari w’ishimwe utangwa n’Umukuru w’Igihugu (Presidential Inauguration Medal)
Umudari w’ibigwi byo ku rugamba (Combat Action Ribbon), umudari wo gusoza neza amasomo y’urugamba (Combat Service Ribbon), n’umudari w’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro (Community Service Ribbon).








