sangiza abandi

Sobanukirwa isano riri hagati y’irari n’urukundo

sangiza abandi

Irari n’urukundo ni amagambo atavugwaho rumwe na benshi ndetse bamwe ntibasobanukirwa niba hari itandukaniro riri hagati y’aya magambo yombi kuko hari abavuga ko ari bimwe mu gihe abandi bahamya ko atandukanye bakavuga ko urukundo nyarwo ntaho ruhurira n’irari. 

Nubwo hari abemeza ko aya magambo abiri atandukanye, ubushakashatsi bwerekano ababyumva gutyo bibeshya cyane kuko irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina inkingi ya mwamba yubakiyeho urukundo ruhamye.

Mu gitabo ‘Woman Her Sex And Love Life’ cyanditswe na Dr. William J Robinson, avuga ko irari ari ugukurara no kugira ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri iki gitabo Dr. Robinson avuga ko irari ari isoko, ishingiro ndetse n’umuzi w’urukundo ndetse ko ari itegeko ry’ubuzima kuko bidahari urukundo rudashoboka.

Dr. Robinson avuga ko nta mugore wakwemera gushaka umugabo ngo babane atamugirira ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se irari ndetse bikaba ari nako bimeze ku bagabo.

Mu gitabo cyitwa “Anatomy of Love” cy’umuhanga mu bumenyi bw’abantu Dr. Helen Fisher, asobanura irari nko gushaka guhaza ibyiyumviro by’umubiri cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina bishingiye ku misemburo.

Ubushakashatsi bwakoresheje ikoranabuhanga rya MRI bwerekanye ko iyo umuntu afite irari ryo ku rwego rwo hejuru, aba afite ibyuyumvo nk’iby’umuntu wabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine mu gihe ayibonye.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa HealthDay bwerekanye ko 98.8% by’abagabo na 95.9% by’abagore bemera ko bagira cyangwa bigeze kugira ibyiyumvo by’irari rikomeye.

Bwerekanye ko abagabo bagira irari rikubye inshuro hagati y’eshatu n’enye ugereranyije n’abagore ndetse abagabo akaba aribo batekereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi. 

Imibare igaragaza ko abagabo batekereza gukora imibonano inshuro ziri hagati 37 na 59 mu cyumweru, mu gihe abagore babitekereza iziri gahati ya 9 na 15 mu cyumweru.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko 75% by’abagabo bose bagira igipimo cy’irari riri hejuru mu gihe abagore 33% ari bo bagira irari riri ku gipimo cyo hejuru.

Ku rundi ruhande kandi 14% kugeza kuri 25% by’abagabo bagira igipimo cy’irari kiri hasi bishobora no kubatera ikibazo cyo kugira ubushobozi buke mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.

Ibibazo bituruka ku kugira igipimo kiri hasi 

Ushakashatsi bwinshi mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze bwagaragaje ko kugira igipimo cyo hasi cy’irari ry’imibonano mpuzabitsina, mu buvuzi bwitwa (Hypoactive Sexual Desire Disorder (HSDD) cyangwa FSIAD, bigira ingaruka zikomeye harimo izishingiye ku mibanire y’abashakanye ndetse n’izo mu buzima bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo National Center for Biotechnology Information (NCBI) bwerekanye ko 75% by’abagore bafite ikibazo cya HSDD bagira ihungabana rikomeye mu mubano wabo n’abo bashakanye aho bigabanya ibyishimo mu rugo ku kigero cya 40%.

Abagore basaga 5,000, bafite ikibazo cyo HSDD bakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ko byabateye agahinda gakabije ndetse abagera kuri 60% bavuze ko bahorana ipfunwe ndetse bigatuma bitakariza icyizere.

Raporo z’ikinyamakuru  Mayo Clinic Proceedings zerekana ko abagore n’abagabo bafite HSDD bagira igipimo cyo hasi cyane cy’ibyishimo mu buzima busanzwe ugereranyije n’abafite irari riri ku kigero cyo hejuru.

Muri iyi raporo, bagaragaza ko kugira irari riri hasi bishobora gutera uburwayi burimo Hypogonadism (kugabanuka kw’imisemburo ya testosterone) ku bagabo, indwara z’umutima, cyangwa ihungabana ry’imikorere y’ubwonko n’imisemburo ya thyroid.

Abagabo bagira irari rir hejuru kurusha abagore
Abenshi bitiranya irari n’urukundo nyamara ni magirirane

Photos:

[fluentform id="3"]