Mu mudugudu wa Munyinya mu kagali ka Ruri umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga abasore bane baje muri uyu mudugudu ahubatse umunara maze batangira gutwara bimwe mu bikoresho byawo bigizwe na bateri 12 ariko bateshwa bamaze kubipakira.
Abaturage bavuga ko aba basore bazanye imodoka ya Double Cabine y’umweru batangira gupakira ibikoresho by’uyu munara birimo za batiri maze bikanze umunyerondo wabatesheje bahagarika ibikorwa by’ubujura.
Nyuma abaturage bahise babimenya bagiye kureba bahasanga imodoka nibwo bashatse kubafatira mu cyuho cyakoze aba basore ngo bahise biruka baratoroka imodoka n’ibyo bari bapakiye barabisiga.
Nsengimana Oswald uyobora umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga yabwiye Radio 1 ko abo basore bane bari bamaze gupakira batiri 12 zikoreshwa ku munara.Gusa ngo bahise biruka n’imodoka bazanye bayisize aho.
Kuri ubu aba basore bari gushakishwa naho iyi modoka bakoresheje mu kugerageza kwiba umunara ,yajyanywe n’inzego z’umutekano.








