Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri i Rabat muri Maroc, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Nasser Bourita, anamushyikiriza ubutumwa Perezida Kagame yageneye Umwami Mohammed VI.
Mu biganiro aba Minisitiri bombi bagiranye ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, bagarutse ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc, haba ku rwego rw’ibihugu byombi ndetse no mu miryango mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko ibiganiro byabo byanagarutse ku bibazo byo ku rwego rw’akarere ndetse n’isi bifitiye inyungu ibihugu byombi nk’uko ikinyamakuru Morocco World News cyabyanditse.
Yagize ati: “Nafashe uyu mwanya, hamwe na mugenzi wanjye Nasser Bourita, tuganira ku mubano hagati y’ibihugu byacu byombi n’uburyo bwo kurushaho kuwushimangira binyuze mu nama n’ibindi bikorwa bya dipolomasi biteganyijwe gihe kiri imbere.
Yakomeje agira ati: “Twanaganiriye kandi ku bibazo byo ku rwego rw’akarere n’amahanga bifitiye akamaro ibihugu byacu byombi.”
Minisitiri Nduhungirehe yanashyikirije mugenzi we ubutumwa bw’Umwami Mohammed VI, yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ashimangira ko bombi bafite ubushake bumwe bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere inyungu za Afurika ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda na maroc bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zinyuranye, ndetse n’amasezerano mu ngeri zitandukanye agamije kwimakaza ubufatanye.
Mu mwaka wa 2016, Umwami Mohammed VI yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, arimo 19 arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi n’andi.
Perezida Kagame na we aheruka kugirira uruzinduko muri Maroc muri Kamena 2016, aho yagiranye ibiganiro na Mohammed VI ndetse anambikwa umudali w’icyubahiro wo ku rwego rwo hejuru muri icyo gihugu uzwi nka “Grand Collar of Wissam Al-Mohammadi.”
Muri 2019 ibihugu byombi byongeye gushyira umukono ku masezerano 12 y’ubufatanye, yasinyiwe i Rabat muri Maroc.
Muri Nzeri 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’urwego nk’urwo rwo muri Maroc hagamijwe guteza imbere imikoranire hagati y’izo nzego mu kunoza ibijyanye n’igorora.











