Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abakozi 742 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ashyira 25 mu kiruhuko cy’izabukuru, yirukana 296 mu gihe batanu yabasubije mu buzima busanzwe.
Byatangajwe kuri uyu 23 Gicurasi 2026 mu itangazo ryashyizwe hanze na RCS, rivuga ko abazamuwe mu ntera barimo ba ofisiye bakuru, ba ofisiye bato, abasuzofisiye n’abawada.
Muri ba ofisiye bakuru, 46 bari bafite ipeti rya Superintendent bazamuwe bahabwa ipeti rya Senior Superintendent.
Muri ba ofisiye bato, 37 bari bafite ipeti rya Chief Inspector bazamuwe bahabwa ipeti rya Superintendent. Hari kandi 18 bari Inspector bahawe ipeti rya Chief Inspector, ndetse na 10 bari Assistant Inspector bazamuwe bahabwa ipeti rya Inspector.
Mu basuzofisiye n’abawada; 188 bari ba Senior Sergeant bahawe ipeti rya Chief Sergeant; ba Sergeant 67 bahabwa ipeti rya Senior Sergeant, 48 bari ba Corporal bahawe ipeti rya Sergeant, mu gihe ba Warder 328 bahawe ipeti rya Corporal.
Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu bakozi ba RCS, barimo Assistant Commissioner Moses Ntawiheba, Senior Superintendent Christine Aloys Gakuba na Superintendent Josephine Nyiranteziryayo.
Hiyongeraho abandi basuzofisiye 22 barimo nabo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bose hamwe bakaba 25.
Perezida Kagame kandi yasubije mu buzima busanzwe ba ofisiye bakuru n’abato batanu.
RCS kandi yatangaje ko Perezida Kagame yirukanye abakozi ba RCS, barimo ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 13, n’abasuzofisiye n’abawada 277. Bose hamwe, abirukanywe ni 296.









