sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye Kaminuza ya Oklahoma Christian ku ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yashimiye kaminuza ya Oklahoma Christian University ku ruhare yagize mu iterambere ry’igihugu agaragaza ko yizeye ko ubufatanye hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda  bizameza no mu bihe biri imbere.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026 mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oklahoma Christian University.

Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre, aho byitabiriwe n’abarenga 350 barimo abarangije muri iyo kaminuza n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye n’iyi kaminuza bumaze imyaka 20 bwagejeje igihugu kuri byinshi birimo kuba abayizemo bari gutanga umusaruro muri serivisi za Leta n’iz’abikorera ariko byanatumye u Rwanda ruba igicumbi cyo guhanga ibishya.

Ni ibirori byabaye nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu wa gatandatu abantu 40 bahawe impamyebumenyi nyuma yo kurangiza amasomo muri Oklahoma Christian University mu  ishami ryayo riri mu Rwanda.

Perezida Kagame yeretse abarangije amasomo muri Oklahoma Christian University ko igihe cyose bagira ibyo bakenera bazahabwa ikaze bakabihabwa.

Perezida Kagame yeretse abarangije amasomo muri Oklahoma Christian University ko igihe cyose bagira ibyo bakenera bazahabwa ikaze bakabihabwa.

Perezida Kagame yagize ati “Ku barangije amasomo muri OCU-Rwanda muri hano iri joro, mukomeze muduhagararire neza. Nimugira icyo mukenera ntimuzatinye kubaza, turi hano ku bwanyu.”

Yakomeje agaragariza abari muri uyu musangiro ko Afurika ifite impano nyinshi ariko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo kuziteza imbere.

Ati “Ni ngombwa gukurikirwa n’ibikorwa tugaha urubyiruko rwacu ubumenyi ngo bashobore guhangana n’abandi bo hirya no hino ku Isi. Ubwo ni bwo tuzashobora kubaka iterambere mu bukungu rirambye.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’iyi kaminuza bizakomeza kubakira ku byagezweho mu bufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y’impande zombi.

Ati “Imya 20 ni intambwe ikomeye. Dukomeze dufatanye kwandika amateka muri uru rugendo”

Kuva iyi kaminuza yatangira gukorana n’u Rwanda, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 784, bize amasomo atandukanye arimo icungamutungo, ubucuruzi, gucunga imishinga n’imiyoborere, mu byiciro bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri bagiye bajya kwiga kuri buruse y’Umukuru w’Igihugu batanze umusaruro bituma izindi kaminuza nyinshi zagura uburyo bw’ubufatanye.

Kaminuza ya Oklahoma Christian  yatangije ishami ryayo mu Rwanda mu mwaka wa 2012 hashingiwe ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kubera umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati yayo n’iki gihugu.

Iyi kaminuza itanga impamyabumenyi zo ku rwego mpuzamahanga, kuko amasomo itangira mu Rwanda ni amwe n’atangirwa ku cyicaro gikuru cyayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yashimiye Kaminuza ya Oklahoma Christian ku ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye uyu musangiro

Photos:

[fluentform id="3"]