Gen (Rtd) Fred Ibingira yavuze ko uburyo Perezida Paul Kagame yayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragaje kare imiyoborere myiza Abanyarwanda bamubonamo uyu munsi.
Yabigarutseho ubwo bari mu kiganiro cyahuriyemo abanyamuryango ba Unity Club, cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Gen Ibingira yavuze ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kuyoborwa n’umuyobozi wabaye umusirikare, wanagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yari yasize igihugu cyangiritse bikomeye.
Ati: “Tugira amahirwe nk’Abanyarwanda, tugira amahirwe nk’Inkotanyi kuyoborwa na Afande.”
Yakomeje avuga ko urugamba rwo guhagarika Jenoside rutari urwa mbere ingabo za RPA zari ziyoboye, kuko zari zavuye no mu rugamba rwo muri Uganda, narwo zikaba zararutsinze.
Ati: “Si rwo rugamba rwa mbere rwo kwibohora twari turwanye, twari tuvuye mu mahanga tubohoye igihugu, ariko ni rwo rugamba rwa mbere twari turwanye rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Gen Ibingira yavuze ko uburyo Paul Kagame yayoboye ingabo mu rugamba rwo kubohora igihugu bwacaga amarenga y’imiyoborere myiza ye igaragara uyu munsi.
Ati “Uru rugamba kuba Afande yararufashe akaruyobora, kuva icyo gihe tukaba dufite amahirwe y’uko atuyobora uru Rwanda, ibyo tugeraho abantu batangarira kuri twe ntabwo ari ibitangaza kuko tubimuziho kuva aho twatangiriye.”
Gen Ibingira yavuze ko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwari mu biganza by’abantu babiri, ari bo Gen Fred Gisa Rwigema waje kwicwa, na Paul Kagame wari icyo gihe mu masomo mu mahanga, agafata umwanzuro wo kuyavamo akaza ku rugamba.
Yakomeje avuga ko iyo bicaye nk’abari ingabo za RPA ndetse n’iza FAR ubu zose zabaye RDF, bemeza ko ibitero bikomeye byagabwe nyuma y’uko Paul Kagame ageze ku rugamba, birimo icya Gatuna n’icya Ruhengeri.
Gen Ibingira yasabye abakiri bato gukura amasomo ku byo Perezida Paul Kagame yakoze mu rugamba rwo kubohora igihugu, kuko na we icyo gihe yari urubyiruko.
Ati: “Uwari muto muri icyo gihe yakoze ayo mateka, twifuza ko namwe mukora ayo mateka igihugu cyacu kikazakomeza kugira aya mahoro, no kutazongera gusubirwa n’aho Umunyarwanda ahunga mugenzi we.”








