sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudan y’Epfo zambitswe imidari y’ishimwe

sangiza abandi

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe ku ruhare zagize mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 aho wabereye mu kigo cya Loni kiri i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga n’umusanzu wabo mu guteza imbere amahoro no kurinda abasivili.

Abasirikare bahawe imidali ba RWANBATT-2, bashimiwe uruhare rudasanzwe bagize mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri kimwe mu bice bya Sudani y’Epfo bikigaragaramo umutekano muke.

Umugaba Mukuru w’ingabo za UNMISS, Maj Gen Junhui Wu, wari uyoboye uwo muhango, yashimye abasirikare b’u Rwanda ku bwitange, imyitwarire myiza ndetse n’uruhare mu gushyigikira amahoro ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Imidari mwahawe uyu munsi igaragaza icyizere mufitiwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Igaragaza ubutwari bwanyu, ukwihangana n’ubunyamwuga bwanyu mu kazi gakorerwa mu bihe bikomeye kandi gasaba ubushishozi.”

yakomeje agira ari “Kuva mwagera mu butumwa, mwakomeje kugaragaza ubushobozi buhambaye mu kazi, imyitwarire myiza ndetse no gukorera hamwe mu nshingano zanyu. Mwabashije kubungabunga umutekano, kurinda abasivili no gufasha ibikorwa by’ubutabazi kugera aho bikenewe, kandi imyitwarire yanyu yahesheje ishema ubutumwa bwa UNMISS.”

Umuyobozi Mukuru uhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Emmanuel Kanobayire, yavuze ko abasirikare ba RDF bambitswe imidari bujuje inshingano zabo neza bagahangana n’imbogamizi zitandukanye.

Yagaragaje ko iyi midari itagaragaza gusa kurangiza ubutumwa, ahubwo ishimangira ubwitange, ubushake, ubutwari ndetse no gukomera ku mahame yo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba UNMISS, n’abahagarariye ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Leta ya Upper Nile muri Sudani y’Epfo.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudan y’Epfo zambitswe imidari y’ishimwe
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe ubunyamwuga zigaragaza mu gucunga umutekano w’abasivili

Photos:

[fluentform id="3"]