Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye polisi y’u Rwanda imyaka 25 imaze icunga umutekano w’Igihugu ndetse n’uw’Abanyarwanda muri rusange byatumye babaho batekanye, mu byo yise “icyubahiro n’agaciro bibakwiriye”.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, mu muhango wo kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze, wahujwe no gutanga ipeti rya AIP ku bapolisi barenga 400.
Mu butumwa bwa Perezida Kagame, yashimiye Polisi y’Igihugu y’u Rwanda imyaka 25 ikorera Igihugu akazi keza kandi k’Indashyikirwa.
Ati ” Ndashimira polisi yose, abapolisi bose ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise, kubw’umurava n’ubwitange byatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”
Perezida Kagame kandi yakomeje ashimira abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro butandukanye hanze y’Igihugu harimo abari Centrafrique, Mozambique n’ahandi.
Ati ” No hirya y’imbibi z’igihugu zacu, izi ndangagaciro zikomeje kubaranga mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro.”
Perezida Kagame avuga ko ibyo polisi yagezeho muri iyi myaka byavuye mu gufatanya n’abafatanywabikorwa batandukanye barimo izindi nzego z’umutekano ndetse n’Abanyarwanda.
Ati “Uyu muco mwiza wo gukorera hamwe n’imbaraga twifitemo tugomba kurinda kandi tugakomeza kuzubaka.”
Perezida Kagame yaboneyeho kwifuriza ikaze no gushimira abashyitsi batandukanye bitabiriye uyu muhango barimo abaturutse mu bindi bihugu birimo Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrika, Eswatini, Gambia, Kenya, Liberia, Qatar, Seychelles, Botswana, Mozambique, Sudani, Zimbabwe, Tanzania n’ahandi.
Ati ” Twese dusangiye ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu kurinda umutekano wacu n’iterambere riduhuza.”
Perezida Kagame yasabye polisi y’Igihugu gukomeza imikorere ijyanye n’igihe mu gukumira ibyaha bitaraba, ndetse ashimangira ko kubaka ubushobozi, ubunyamwuga ndetse n’ibikoresho bijyanye n’igihe biza ku isonga mu gukumira ibyaha bishya bigenda bigaragara.
Muri iki gikorwa polisi y’u Rwanda yagaragaje akazi gakomeye ikomeje gukora mu kurushaho gucunga umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo n’Ubwenge Buhangano, haba mu muhanda, mu kirere n’ahandi hose barwanya ibyaha.





















