sangiza abandi

Polisi yaburiye bamwe mu baturage bajya ahabaye impanuka bakiba aho gutabara abakomeretse

sangiza abandi

Nyuma y’uko bimaze kugaragara ko mu bice bitandukanye by’igihugu iyo imodoka ikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage bihutira kujya kwiba ibintu biri muri izo modoka,Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa buburira abishora muri ibi bikorwa.

Ku modoka nini zitwara imizigo ho biba cyane kuko usanga ziba zipakiye ibinyobwa, ibiribwa, cyangwa n’ibintu bifite agaciro, iyo zikoze impanuka usanga hari bamwe mu baturage aho gutabara ahubwo batangira kwiba ibyo izo modoka zikoreye.

Uyu muburo utangajwe nyuma yaho tariki ya 28/05/26, mu rukerera imodoka yo mu bwoko bwa SINO TRUCK ipakiye imifuka 700 ya sima yavaga mu ntara y’Amajyaruguru iza mu mujyi wa Kigali yageze mu murenge wa Kanyinya mu kagali ka Nzove, mu mudugudu wa Rutagara I, umushoferi ananirwa gukata imodoka irenga umuhanda, umushoferi arakomereka bikomeye ajyanwa kuvurwa mu bitaro bya CHUK.

Bamwe mu baturage bageze ahabereye impanuka baranzwe n’ubunyangamugayo buke birara mu mifuka ya sima barayiba ndetse bamwe batangira no kuyigurisha, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya ikimenya ayo makuru yahise ijya ahabereye iyo mpanuka uwakomeretse ajyanwa kwa muganga hatangira ibikorwa byo gufata abajura bibye sima.

Mu bikorwa byo gufata abo bajura ndetse no kigaruza isima yibwe hamaze kugaruzwa imifuka 84 ya sima, hafatwa abakekwaho ubwo bujura 10 bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kanyinya mu gihe iperereza n’ibikorwa byo gufata abandi rikomeje, n’abamaze gufatwa bagiye gukorerwa amadosiye ngo bashyikirizwe RIB.

Polisi y’igihugu irihanangiriza abaturage aho gutabara abakomerekeye mu mpanuka bihutira kwiba imitungo yabo ko ari ibikorwa bitari ibya kimuntu, ikindi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Abaturage baributswa gukomera ku muco uranga abanyarwanda wo gutabara uri mu kaga.

Polisi kandi yihanangiriza abajura batega imodoka zitwara imizigo cyane cyane ahantu hazamuka bagapakurura imifuka bakayiba,kuko aho bikorwa hose hazwi ndetse n’ababikora bazwi, ababikora bigirwa inama yo kubireka.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]