Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Yatorewe mu matora yabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe ya FERWACY, yateranye kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026.
Iyi Nteko Rusange yahurije hamwe Abanyamuryango b’iri Shyirahamwe, yatorewemo abagize Komite Nyobozi, Ngenzuzi ndetse na Nkemurampaka.
Nkurayija wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya wa Perezida, yatorewe kuyobora FERWACY muri manda y’myaka ine, asimbuye Ndayishimiye Samson wari muri izi nshingano, aho yatowe ku majwi 10 kuri 11 y’abatoye bose.
Komite Nyobozi icyuye igihe yari yatowe mu Ugushyingo 2023 kugira ngo isoze manda ya komite yari iyobowe na Murenzi Abdallah wari uvuye muri izo nshingano.











