sangiza abandi

Ibimenyesto ntakuka bigaragaza ko Habyarimana yari ku ruhembe rw’abateguye umugambi wa Jenoside

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje uburyo uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byo kwica Abatutsi na mbere y’uko jenoside itangira.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko, ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye kuri uyu 30 Gicurasi 2026.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko inshuro nyinshi Habyarimana yari yaratangaje ko Abatutsi bazicwa ndetse akaba ari nako byagenze kuko batangiye kwicwa mu buryo bweruye kuva mu Ukwakira 1990.

Mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Ngororero, Murambi, Bugesera, Kibuye, Byumba, Ruhengeri na Kibungo, Abatutsi batangiye kwicwa hagati ya 1990 na 1993.

Ibi yabigaragaje muri raporo imiryango mpuzamahanga yakoreye iperereza mu Rwanda 

Mu 1992 na 1993 aho zerekanye ko ubwicanyi beskorewe mu Rwanda icyo gihe bwari bugize icyaha cya Jenoside.

Hari ibyagaragajwe muri raporo yakozwe n’impugucye z’Ababiligi n’indi raporo y’ubushakashatsi yakozwe n’impugucye 10 zatangajwe mu 1993.

Raporo y’iri tsinda yagaragaje ko ubutegetsi bwariho bwakoze ibyaha bya jenoside muri perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri.

Bizimana yagaragaje ko nyuma y’uko Loni ibonye izo raporo zose  yasabye komisiyo yayo ishinzwe uburenganzira bwa muntu kohereza intumwa ziza gukora iperereza mu Rwanda.

 Izo ntumwa zaje muri Kamena 1993 ziyobowe n’Umunya-Senegale, Wali Ndiaye, aho zibanze mu bice by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Nyuma y’amezi abiri zaje gusohora raporo muri Kanama 1993.

Izi ntumwa za Loni zagaragaje ko Abatutsi bibasiwe n’ubwicanyi bukabije bwakozwe n’Ingabo za leta, abayobozi bakuru n’abagisivile bafanyije n’imitwe yitwara gisirikare yakoranaga na leta.

Iyi raporo yanzuye ko Abatutsi bishwe bazira ubwoko bwabo bityo ko ibyakozwe ari umugambi wa Jenoside.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko na mbere y’izi raporo Habyarimana yari yarerekanye ibimenyetso by’umugambi wa Jenoside aho tariki 6 Ukuboza 1990 yasuye ingabo zari I Gabiro azizeza ko azahorera abapfiriye ku rugamba. Yansobanuraga ibyitso by’umwanzi ari byo Abatutsi.

Hari na raporo zakorwaga n’inzego z’imbere mu gihugu zagaragazaga ubukana by’umugambi wa Jenoside wari uri gutegurwa.

Hari raporo yakozwe n’urwego rw’iperereza rwakoreraga muri Superefegitura ya Ngororero tariki 19 Ugushyingo 1990, ivuga ku iyicwa ry’Abatutsi ryahaberega aho yagaragaje ko mu minsi itatu hishwe abantu 365 harimo Abatutsi 360 muri Komine eshatu.

Indi ni raporo yo mu Ukwakira 1991, yakozwe n’Umuyobozi wari ishinzwe politki muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Eterne Kubwimana, ayoherereza Minisitiri we.

Iyi raporo yagaragazaga ko muri perefegitura ya Byumba, Ruhengeri Gisenyi na Kibungo, hishwe abantu 1508, abasigiwe ubumuga bari 302, abapfakazi 633 n’imfubyi 2274.

Bizimana yagize ati “ Izi raporo zose zahorerezwaga Perezida Habyarimana ariko ntacyo byatanze”.

Yakomeje agaragaza ko umugambi wa Jenoside Habyarimana yari yarawuteguye kuva cyera aho yanagiye gutangiza ku mugaragaro amahugurwa y’interahamwe i Gabiro.

Habyarimana kandi ni nawe wagiye gusoza ayo mahugurwa ndetse anatanga imbunda ku Nterahamwe zari zimaze gutozwa aho zahawe imbunda 1760.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Habyarimana amaze kugera ku butegetsi ntacyo yahinduye ku byo Kayibanda yakoze byo kwanga urunuka Abatutsi ahubwo ko yarushijeho kuko ariwe wanogeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Habyarimana amaze kugera ku butegetsi ntacyo yahinduye. Icyo yahinduye ni intego ariko ntiyayishyira mu bikorwa. Yari afite intego y’ubumwe, amahoro n’amajyambere ariko nawe yakomereje mu mujyo w’irondabwoko ryikoma Abatutsi ribiba urwango ndetse arusha Kayibanda.”

Yagaragaje ko ibyo abantu bamwe bavuga ko Habyarimana atagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bibeshya kuko raporo zakozwe mu bihe bitandukanye zigaragaza neza ko yari ku ruhembe rw’abawuteguye ndetse Abatutsi benshi bishwe ku butegetsi bwe na mbere y’uko Jenoside itangira.

Raporo zagaragaje ko Habyarimana yari ku ruhembe rw’abateguye umugambi wa Jenoside
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Habyarimana ntacyo yarushije Kayibanda ahubwo yarushijeho kwanga Abatutsi

Photos:

[fluentform id="3"]