Kuri uyu wa Mbere ku bitaro bya Munini ho mu karere ka Nyaruguru umuyobozi w’Akarere Dr. Murwanashyaka Emmanuel yakiriye itsinda ry’abaganga b’abasirikare b’inzobere baturutse mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe (Rwanda Military Hospital) mu gikorwa cy’ubuvuzi kizamara iminsi 33.
Izi nzobere z’abaganga zatangiye kuvura abaturage muri ibi bitaro bikuru bya Munini ni muri gahunda y’ibikorwa bihuza Ingabo na Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr. Emmanuel Murwanashyaka ubwo yakiraga aba baganga,yasabye abaturage ba nyaruguru n’abandi baturanye kuzaza guhabwa service zibegerejwe muri iyi minsi.
Yagize ati” Nta n’umwe uhejwe! N’abaturuka mu tundi turere bahawe ikaze baze bahabwe serivisi z’ubuvuzi z’inzobere zizaba zitangirwa muri ibi bitaro bikuru bya Munini,aho abazakenera serivisi ari ukuza bitwaje ikarita y’ubwisungane mu kwivuza na Transfer (inyandiko yohereza umjurwayi kwivuza) gusa”.
Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizamara ukwezi, bizarangira havuwe abaturage bagera ku bihumbi 12 barimo abo mu karere ka Nyaruguru n’ahandi mu Gihugu by’umwihariko n’utundi turere duturanye na Nyaruguru harimo Huye ,Nyamagabe na Gisagara.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko izi nzobere zizabafasha kuvura indwara zabasabaga kohereza abarwayi mu bindi bitaro, bityo umuturage abone serivisi hafi ye adakoze ingendo kugeza iki gikorwa gisojwe ku wa 03 Nyakanga 2026.
Ibitaro bya Munini kuri ubu byahindutse ibya Gisirikare bikazajya binatangirwamo amasomo yo ku rwego rwa kabiri,kuri ubu bikaba byaragabanyije ingendo ndende abaturage bakoraga bajya gushaka ubuvuzi bwisumbuye i Huye n’i Kigali.

Ni igikorwa cyegerejwe abaturage kizamara ukwezi








