sangiza abandi

France Mpundu na Moctar baritegura kwibaruka 

sangiza abandi

Umuhanzikazi France Mpundu yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye na Moctar bahuye ndetse bagakundanira mu kiganiro ‘The secret story’.

Uyu muhanzikazi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu mafoto yasangije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Mu magambo yuzuyemo imitoma, France Mpundu yavuze ko inkuru y’urukundo rwe na Moctar irenze ibyo abantu babonesha amaso.

Ati” Ntabwo twari dufite uburyo bwo kubibabwira, ni yo mpamvu twahisemo kubibereka.”

Yakomeje agira ati” Moctance si inkuru y’urukundo mwabonye, ahubwo ni inkuru y’ubuzima, y’imiryango ibiri yahuye ikubaka urugo. Ni inkuru y’abakundana babiri bubatse ejo hazaza hamwe, maze bava kuri babiri baba batatu.”

France Mpundu na Moctar ukomoka muri Niger bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ muri Afurika y’Epfo ndetse bagikundaniramo.

Bitewe n’uburyo inkuru yabo yishimiwe cyane, Canal+ yemeye kubakorera ikiganiro cy’ubuzima bwabo kitwa ‘Vie VIP’ kizajya gitambuka kuri ‘Canal+ Magic’.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, Moctar yari yongeye kwambika impeta y’urukundo France Mpundu, ibirori byabereye Zanzibar muri Tanzania.

Iyi ni impeta ya kabiri yari yambitse uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi nyuma y’indi yamwambitse mu mpera z’ikiganiro ‘The secret story’.

France Mpundu yatangaje ko yenda kwibaruka imfura ye na Moctar

Photos:

[fluentform id="3"]