sangiza abandi

Karongi: Inyubako z’amasoko adakora zigiye guhindurwa amashuri

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko hari gutekerezwa uko inyubako z’amasoko ya kijyambere ari muri aka karere adakoreshwa, zahindurwamo amashuri y’imyuga, kugirango zigire icyo zikorerwamo bityo zireke kwangirika no guteza igihombo.

Ni nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko kuba ya masoko amara igihe atarema, ari igihombo gikomeye, bakagaragaza ko n’uburyo yubatsemo byaba ari intandaro yo kuba nta bacuruzi bayagana, kuko ngo nta n’aho abacuruzi bashobora kubika ibintu hahari cyangwa ibyumba bibatandukanya.

Mukarugambwa Lusi uturiye rimwe muri aya masoko yabwiye RBA ati: “Ibi ni igihombo. Nonese ubu amajyambere batuzaniye twarayabonye? Ariko badushyiriyemo ibyumba iri soko ryakora neza.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko ikibazo cy’aya masoko kizwi ndetse hatangiye gutekerezwa ibisubizo.

Ati: “Natwe nk’abayobozi tubona ko ari ikibazo kuko ni amafaranga igihugu cyashyize ahantu atabyazwa umusaruro nk’uko bikwiriye. Twavugaga ko dushobora gushyiramo abiga imyuga, tugashaka ba rwiyemezamirimo bafite imashini bagahuguriramo abantu imyuga irimo kudoda, kubaza n’ibindi bikorwa byatuma inyubako ikora.”

Muri aka Karere hari inyubako z’amasoko ya kijyambere adakora neza ku buryo aremwa na mbarwa ku minsi yayo, mu gihe iminsi isanzwe yo, nta n’uwo kubara inkuru wayabonamo. Amwe muri yo, arimo irya Kigarama riri mu Murenge wa Gishyita ryatashywe muri 2021.

Inyinshi muri izo nyubako, zatangiye kwangirika ndetse isuku ni nke ku buryo hatagize igikorwa zazahomba dore ko zashoweho akayabo.

Photos:

[fluentform id="3"]