sangiza abandi

USA yafatiye ibihano Nzenze wa M23 na Kubwayo wa FDLR

sangiza abandi

Minisiteri y’Imari ya Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa Kabiri ibihano bishya byafatiwe abayobozi babiri b’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro no gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.

Ku ruhande rwa AFC/M23, ibihano byafatiwe John Imani Nzenze, ushinzwe ibikorwa by’ubutasi muri uwo mutwe.

USA imugaragaza nk’umwe mu bantu ba hafi ba Sultani Makenga, nawe usanzwe uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’umuryango w’abibumbye.

Nk’uko ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bubivuga, Nzenze yabaye umwe mu bayobozi bakomeye ba M23 kuva mu gihe uyu mutwe watangiraga imirwano hagati ya 2012 na 2013, aho yashinjwe kuyobora ibitero byagabwe ku birindiro by’ingabo za Leta ya Congo.

Ku ruhande rwa FDLR, ibihano byafatiwe Gustave Kubwayo uzwi ku izina rya “Colonel Sirkoof”, uyoboye ishami ry’ubutasi n’ibikorwa byihariye by’uyu mutwe ukorera muri teritwari ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Mu gutangaza ibi bihano, Scott Bessent, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Imari, yongeye gushimangira ko Washington itegereje ko Leta ya RDC ikomeza ibikorwa byo guhashya FDLR n’indi mitwe bifatanyije, mu gihe u Rwanda rusabwa gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo no guhagarika inkunga kuri M23.

USA ivuga ko ibi bikubiye mu masezerano yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 agamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Hakurikijwe ibi bihano, imitungo yabo yose iri ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa igenzurwa n’abaturage ba USA yahise ifatirwa, ndetse birabujijwe ko bakorana ubucuruzi cyangwa ibikorwa by’imari n’inzego cyangwa abantu batuyeyo.

Ibi bihano bishya bije mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gusaba impande zose zifitanye isano n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kubahiriza amasezerano y’amahoro no gushyigikira ibiganiro bigamije guhagarika imirwano.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]