sangiza abandi

Inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga rya telefone yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe

sangiza abandi

Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa watangaje ko inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe.

Iyi nama izwi nka MWC (Mobile World Congress) byari biteganyijwe ko izabera i Kigali guhera ku 16 kugeza ku wa 18 Kamena 2026.

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze wiseguye ku kuba iyi nama isubiswe kandi yari yegereje kuba, uvuga ko amatariki izabera azatangazwa mu bihe biri imbere.

Rigira riti “Turumva neza ibibazo bishobora guterwa n’uko iyi nama isubitswe ku bantu bacu u bari kuzayitabira, kandi turabashimira ku bwumvikane n’ubufatanye bwabo.”

“Itariki nshya izatangazwa mu gihe cya vuba. Turateganya kongera kwakira vuba imwe mu nama zikomeye kandi zifite uruhare runini ku mugabane wa Afurika mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga.”

Inama ya MWC iheruka yabereye mu Rwanda aho yitabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye barimo abayobozi ba za guverinoma n’abahagarariye ibigo by’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa.

Ni ubwa kabiri iyi nama isubitswe kuko mbere y’uko ibera mu Rwanda mu 2025 yari yabanje gusubikwa mu wari wabanje wa 2024.

Abitabiriye iyi nama bibanze ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) n’irya 5G ku mugabane wa Afurika, hagamije kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa kuri uyu mugabane.

Inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga rya telefone yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe
Umuryango GSMA watangaje ko amatariki iyi nama izaberaho azatangazwa vuba

Photos:

[fluentform id="3"]