Imikino ya gicuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagombaga gukinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026 yakuweho.
Amavubi yari yamaze kugera muri iki gihugu ku wa 1 Kamena 2026, yitegura imikino ya gicuti yagombaga kuhakinira na Comoros ku wa 6 Kamena ndetse na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Maroc bwamenyesheje FERWAFA ko iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano.
Ni mu gihe kandi Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania na ryo ryatangaje ko ryabwiwe ko mu rwego rwo kwirinda Ebola ikipe ya ‘Taifa Stars’ itazakina n’iy’u Rwanda.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 3 Kamena 2026, yatangaje ko yubashye icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe muri Maroc.
Yatangaje ko gahunda yo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, ikomeje nk’uko byari biteganyijwe.
Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wakomereje i Cairo mu Misiri kuva kuri uyu wa kane tariki ya 4 kugeza ku wa 11 Kamena 2026.








