sangiza abandi

Ba Minisitiri b’Ubuzima bo muri EAC bahurije hamwe ingamba zikakaye zo gukumira Ebola

sangiza abandi

Ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) basoje inama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri Ebola. 

Iyi nama ya munani idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhang kuva tariki 1-2 Kamena, yageze ku myanzuro ikomeye yo guhuza ingamba zo gukumira no kugenzura iki cyorezo kugeza ubu cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda.

Bemeranyijwe ku guhuza uburyo bwo kugenzura icyorezo cya Ebola ndetse n’ingamba zo kwirinda no kugikumira ku bibuga by’indege, ku byambu no ku mipaka yose. 

Bemeranyije kandi gushyiraho itsinda ryihariye ry’abatekinisiye bo ku rwego rw’Akarere rizajya rihuza ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo cyagaragaye muri RDC na Uganda.

Mu bindi bemeranyije, harimo kohereza laboratwari icyenda zigendanwa ku mipaka ihuza ibihugu n’ahandi hambukirwa cyane, hagamijwe gupima vuba no kumenya ababa banduye, ndetse no gushaka uburyo bwo kwihutisha iyemezwa n’ikoreshwa ry’inkingo n’imiti bya Ebola mu Karere.

Icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera ndetse kiri gusya kitanzitse mu bihugu bimwe byo muri EAC. 

Kugeza ku wa 1 Kamena 2026, Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yashyize ahagaragara imibare ivuguruye igaragaza ko kugeza ku wa 1 Kamena hari hamaze kwemezwa abantu 344 banduye Ebola mu gihe abayicyekwaho barenga 1000.

Muri iki gihugu, abantu 139 bamaze gupfa bakekwaho Ebola mu gihe abarenga 60 bamaze gupfa mu buryo bwemejwe na laboratwari ko bishwe na yo.

Muri Uganda ho, abantu 15 ni bo bari bamaze kwemezwa ko banduye Ebola, ndetse umuntu umwe akaba yarahitanywe n’iyo ndwara.

Photos:

[fluentform id="3"]