Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, bafatanyije n’ingabo zituruka mu bindi bihugu, mu gikorwa cy’umuganda w’isuku no kubungabunga ibidukikije.
Uyu muganda wabaye ku wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2026, wabereye ku ishuri ribanza ry’abahungu rya Juba, riherereye mu Murwa Mukuru Juba muri Sudani y’Epfo.
Muri uyu muganda ingabo z’u Rwanda zari kumwe n’ingabo zituruka mu bindi bihugu, polisi y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abakozi b’abasivili.
Iki gikorwa cyarimo gusukura ikigo cy’ishuri, gutera ibiti, gukusanya imyanda no gutema ibihuru. Cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.
Mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyeshuri, abo basirikare batanze kandi ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya malaria, babigisha ibitera iyo ndwara, ibimenyetso biyiranga, ndetse n’uburyo bwo kuyirinda.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo zikunze gukora ibikorwa by’umuganda rusange bafatanyije n’abaturage b’icyo gihugu, bigamije isuku, kubungabunga ibidukikije, n’imibereho myiza.
Ibi bikorwa birimo kubaka amashuri no gusana inyubako zangiritse, gutera ibiti, hagamijwe kurengera ibidukikije, gutanga inzitiramibu ku baturage, kubigisha n’ibindi.








