sangiza abandi

Igiciro cya mazutu mu Rwanda cyiyongereho 722 Frw 

sangiza abandi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya mazutu cyiyongereyeho 722 Frw kiva kuri 2,205Frw cyariho kigera kuri 2,927 Frw mu gihe lisansi yo izakomeza kugura 2,938 Frw yari asanzweho. 

Ibi biciro byashyizwe hanze ku wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, bigomba gutangira gukirikiza mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 6 Kamena 2026, saa kumi n’ebyiri (6:00).

Ni ibiciro bije bisimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa kuva tariki ya 17 Mata 2026, aho mazutu icyo gihe itari yazamutse, kuko yari yagumye ku mafaranga 2,205 Frw yariho kuva tariki ya 3 Mata, ahubwo hari hiyongereye lisansi kuko yari yavuye kuri 2,303 Frw ikagera kuri 2,938 Frw ari na yo yagumyeho ubu.

RURA yatangaje ko aya mavugurura y’ibiciro ashingiye ku mpinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga ndetse ko hitawe no ku ngamba za Leta zigamije gukomeza kubungabunga urwego rw’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya ingaruka ku bukungu no ku baturage.

Yashimangiye kandi ko iri zamuka ry’ibiciro bya Lisansi na Mazutu, nta ngaruka riri bugire ku biciro by’ingendo.

RURA yavuze ko izakomeza gukurikiranira hafi impinduka ziri ku masoko y’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga no mu karere, kugenzura itangwa rya serivisi zinoze no kugeza ibikomoka kuri peteroli mu gihugu hose.

Igiciro cya mazutu cyiyongereyeho 722 Frw mu gihe icya lisansi cyagumye kuri 2,938 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]