sangiza abandi

Ese koko umuntu uri kurota avugisha ukuri? 

sangiza abandi

Hari abantu benshi usanga mu gihe basinziriye bavuga amagambo, amazina y’abantu n’ahantu, indimi zumvikana n’izitumvikana, indirimbo, guseka cyangwa bakamera nk’abari mu biganiro byimbitse ku buryo ubavugisha bakagusubiza.

Iyi myitwarire izwi nka ‘somniloquy’ cyangwa se ‘sleep talking’, itera abantu urujijo kuko n’ubwo umuntu aba yaraye avuga ndetse mwaganiriye iyo akangutse ukamubwira ko hari ibintu yakubwiye asinziriye ntabyemera kuko ntabwo aba abyibuka, bitandukanye no kugira inzozi zisanzwe kuko zo umuntu ashobora kuzirotora.

Ibi bituma hari abantu bamwe babigenderaho bakavuga ko ibintu umuntu avuze asinziriye aba ari ukuri, yewe bakanavuga ko n’ibanga yari yarahishe arihishura.

Nubwo abantu benshi batekereza ko umuntu uvuga aryamye aba avugisha ukuri ku bintu bimwe yahishe ku buryo n’ibanga rye bwite yarimena.

Abahanga bavuga ko amagambo menshi avugwa umuntu ari mu bitotsi aba adafite igisobanuro gikomeye mu buzima bw’uri kuvuga ndetse ko ibyo avuga akenshi aba ari amakuru atizewe. 

Ubushakashatsi bwerekana ko akenshi ibyo umuntu usinziriye avuga, aba ari ibisigazwa by’ibitekerezo, amarangamutima cyangwa inzozi ubwonko buba bukiri gutunganya.

Umushakashatsi akaba n’Umuhanga mu by’ubwonko wanditse igitabo kizwi cyane cyitwa ‘Why We Sleep’, Matthew Walker, avuga ko iyo umuntu asinziriye, ubwonko bwe buba bukomeje gutunganya amakuru, amarangamutima, ibyamubayeho ku manywa, ibyifuzo, impungenge ndetse n’ibitekerezo bitandukanye.

Ubushakashatsi bwa Matthew bwerekanye ko kuvuga umuntu aryamye bishobora kuba mu byiciro bitandukanye by’ibitotsi; Hari igihe umuntu aba aryamye byimbitse cyane, ariko ubwonko bwe bukaba bugikora ibikorwa bimwe na bimwe bituma amagambo cyangwa amajwi asohoka. 

Hari n’igihe bibera mu cyiciro cy’ibitotsi birangwamo inzozi nyinshi (REM sleep), aho umuntu ashobora kuvuga amagambo ajyanye n’ibyo ari kurota.

Abahanga bagaragaza ko impamvu zitera abantu kuvuga baryamye zitandukanye. Kimwe mu byagaragajwe cyane ni umunaniro ukabije. Iyo umuntu amaze igihe kinini adasinzira neza cyangwa afite akazi kenshi kamunanije, bishobora ubwonko bwe bukomeza gukora cyane mu gihe asinziriye bigatuma avuga.

Hari kandi Guhangayika no kugira siteresi aho na byo biri mu bitera iyi myitwarire, kuko bishobora gutuma ubwonko budatuza neza nijoro.

Kwivugisha umuntu asinziriye kandi bishobora guteruka mu bisejuru by’umuntu aho niba umwe mu babyeyi bawe byarababagaho nawe bitatungurana usanze ujya uvuga mu gihe usinziriye.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko abana ari bo ibi bikunda kubaho cyane kuruta abantu bakuru aho abahanga mu bijyanye no gusinzira basobanura ko ibi biterwa n’uko ubwonko bw’umwana buba bukiri mu rugendo rwo gukura no kwiyubaka, ariko bishobora kugabanuka uko agenda akura.

Muri rusange, kuvuga umuntu aryamye ni ibintu bisanzwe kandi bibaho ku bantu benshi nibura rimwe mu buzima bwabo. Ariko iyo bigeze aho bibangamira ibitotsi cyangwa bikajyana n’izindi ngorane z’ubuzima, ni byiza kugisha inama umuganga w’inzobere mu bitotsi kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse. 

Kurota uvuga biterwa n’impamvu nyinshi zirimo n’ibyo umuntu aba yiriwemo

Photos:

[fluentform id="3"]