sangiza abandi

NLA igiye kongera abakozi mu kunoza serivisi z’ubutaka no kugabanya ubukererwe

sangiza abandi

Ikigo cy’Ubutaka mu Rwanda (NLA), cyatangaje ko guhera mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2026, hazongerwa umubare w’abakozi mu rwego rwo kugabanya ubukererwe bukunze kugaragazwa mu gutanga serivisi z’ubutaka.

Ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iki kigo gishinzwe ubutaka, Nisimwe Marie Grace mu kiganiro yagiranye na RBA.

Avuga ko bitewe nuko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ibijyanye no kwandikisha ubutaka byatumye umubare wabakenera iyi serivisi wiyongera cyane, bityo hakenewe abakozi bahagije bo gutanga izi serivisi.

Ati ” Ikibazo cyatewe nuko Abanyarwanda bamaze kumva neza akamaro ko kwandikisha ubutaka, iyo urebye mu myaka yashize dosiye twigagaho zageraga ku bihumbi 380, turebye nko muri 2023, ariko nk’uyu mwaka dufite dosiye zirenga miliyoni tumaze kwigaho. Ni ukuvuga ngo Abanyarwanda bamaze kumenya kwandikisha ubutaka no no kwandikisha impinduka zabubayeho.”

Yakomeje agira ati ” Niba mu 2023 harakirwaga dosiye ibihumbi 300, ubu hakaba hakirwa dosiye zirenga miliyoni, hari ubushobozi bugomba kongerwa kugirango izo dosiye zirenga miliyoni nazo zikorwe kandi zikorerwe ku gihe.”

Nishimwe yavuze ko bashyizeho ingamba zirimo kongera ubushobozi harimo no gushyiraho ikoranabuhanga rigezweho rifasha kwihutisha uburyo bwo gukora izo dosiye, ndetse rinafashe kongera abazikora.

Yakomeje avuga ikigo cy’ubutaka kiri kongera abakozi harimo no gushyiramo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, bagatozwa ibi bikorwa kugirango bafashe mu kwihutisha gukora dosiye vuba.

Avuga kandi ko hari dosiye zakererwaga mu kuzikora ndetse zikanakererwa mu kuzemeza, bityo bazashyiramo abakozi bafasha mu kuzemeza ku buryo iyi serivisi itagitinda nk’uko yatindaga.

Raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta yagaragaje ko mu igenzura ryakozwe muri Gashyantare 2026, hari dosiye 38.943 zari zitarasuzumwa, zimwe muri zo zikaba zari zimaze hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri zitegereje gusuzumwa.

Iyo raporo kandi yagaragaje ko hari dosiye zisaga 202.000 zari zarakerewe kwemezwa, bituma Ikigo cy’Ubutaka gisabwa kunoza imikorere no kwihutisha isuzumwa n’itangwa rya serivisi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]