Ku wa mbere tariki 8 Kamena 2026, uruganda rwenga ibinyobwa ‘Skol Brewery Ltd’ rwatangaje ko rwahagaritse imikoranire n’ikipe ya Rayon Sports yari imaze imyaka 12.
Kuva iyi mikoranire yatangira, umubano w’aya makipe wagiye ukura ndetse n’ibyo iyi kipe ikura kuri uyu muterankunga bikiyongera uko imyaka iza, kugeza ubwo ubu iyi kipe yari isigaye ifite amacumbi n’ikibuga byose igenerwa na SKOL.
Amasezerano bari bafitanye kugeza ubu, yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025/26 ndetse nta yandi azasinywa, ubu Rayon Sports izakorana n’abandi.
Ibyaranze imyaka 12 y’ubufatanye bwa SKOL na Rayon Sports
Uru ruganda rwari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, rwasinyanye na yo amazerano y’imikoranire bwa mbere muri 2014. Muri ayo masezerano y’imyaka itatu, Rayon Sports yahabwaga miliyoni 47 Frw buri mwaka.
Aya masezerano arangiye, hasinywe andi mu 2017 aho noneho amafaranga Rayon Sports yagabwaga buri mwaka yageze kuri miliyoni 66 Frw mu gihe cy’imyaka itanu.
Ni amafaranga yaherekezwaga n’ibindi birimo ibikoresho by’ikipe ndetse n’uduhimbazamushyi mu gihe yatwaye ibikombe.
Aha SKOL yemereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe yegukanye Igikombe cy’Amahoro, ndetse na miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.
Muri uyu mwaka kandi (2017) ni na bwo SKOL yatashye ikibuga yubatse mu Nzove ahakorera uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports FC itari ifite ikibuga cyihariye yitorezaho.
Kuri iki kibuga, SKOL yahubatse kandi akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose yajyaga muri iyi kipe.
Tariki ya 14 Nyakanga 2020, Rayon Sports FC yahawe na SKOL amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40 yubatse hafi y’icyo kibuga.
Nk’aho bidahagije, Skol yagiraga uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March’ Generation”.
Muri Nyakanga 2022 ubwo amasezerayo yo mu 2017 yari arangiye, Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imikoranire na SKOL, basinya andi ari nayo ya nyuma arangiye. Aya yo yari afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw.
Muri Gashyantare 2026, Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’ikigo cyo muri Tanzania cya Jayrutt Investment Ltd, afite agaciro ka miliyari 5,1 Frw mu gihe cy’imyaka itanu.
Hari n’amakuru avuga ko ibiganiro byaba birimbanyije hagati yayo na Banki ya Kigali isanzwe ari umuterankunga wa BK Pro League.









