Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko n’ubwo ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kuzamuka, leta nayo iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igiciro cy’ibicuruzwa n’ik’ingendo rusange ntikiremerere abaturage ariko nabo babigizemo uruhare.
Ibi Minisitiri yabitangaje hashize iminsi mike Urwego Ngenzuramikorere RURA, rutangaje ibiciro bishya aho litiro ya mazutu yageze kuri 2927 Frw mu gihe iya lisansi yagumye kuri 2938 Frw.
Minisitiri Sebahizi yabwiye Mama Urwagasabo ko kuva intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangira yagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu biturutse ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ariko ko leta yakomeje gukora ibishoboka kugira ngo ibiciro ku masoko bitaba umutwaro ku baturage.
Yagize ati “Mu minsi 101 ishize intambara hagati ya Amerika na Iran itangiye, ntabwo twigeze duhwema kuko leta y’u Rwanda yakomeje gutekereza uko ingaruka zituruka kuri iyi ntambara zitaba nyinshi ku Munyarwanda”.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko intambara imaze gutangira leta yashatse uburyo butandukanye bwo guhangana n’ingaruka zizayiturukaho.
Uburyo bwa mbere ni uko hakozwe urutonde rw’ibicuruzwa igihugu gitumiza hanze bishobora kugerwaho ni zo ngaruka cyane harebwa niba haboneka ububiko buhagije bushobora kubikwamo ibyo bicuruzwa ndetse no gucunga umusaruro w’imbere mu gihugu kugira ngo uzafashe mu gihe intambara yaba imaze igihe kirekire.
Uburyo bwa kabiri ni ugukorana n’ibihugu mu rwego rwo gushakira inzira ibicuruzwa u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza hanze ndetse no guhangana n’ingaruka ku biciro haba iby’imbere mu gihugu n’ibiva hanze harimo n’ibikomoka kuri peteroli.
Yavuze ko kuba mu biciro bishya mazutu ari yo yazamutse lisanzi ikaguma ku cyo yari iriho byatewe n’uko nkunganire leta yashyiragamo yari iri kurusha imbaraga ubushobozi bw’Igihugu avuga ko n’ubu ikirimo.
Yagize ati “Igiciro cya mazutu twagerageje kutakizamura dushyiramo nkunganire mu gihe cy’amezi abiri aho twagerageje kukinigira kuri 2205 Frw, ariko bigera aho iyo nkunganire ishyirwa ku giciro cya mazutu iri kugenda igora cyane leta y’u Rwanda. Ubu noneho tugeze aho tuvuga ngo reka icyo giciro cya mazutu tugisangire n’Abanyarwanda.”
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mu biciro bishya byatangajwe leta yashyizemo nkunganire ya 18.26% avuga ko iyo nkunganire itabamo litiro ya mazutu yari kugura 3581 Frw aho kuba 2927 Frw.
Imibare igaragaza ko kuva muri Werurwe 2026 ibiciro bya mazutu ni byo byazamutse cyane ugereranyije n’ibya lisansi.
Kuva icyo gihe igiciro cya lisansi cyazamutseho hafi 47,7%, aho cyavuye kuri 1,989 Frw kuri litiro kigera ku 2,938 Frw kiriho ubu muri Kamena.
Ni mu gihe kandi mazutu yo yazamutseho 50,3%, iva ku 1,948 Frw kuri litiro yariho muri Werurwe igera ku 2,927 Frw iriho ubu.









