Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyatangaje ko Inama y’Ubutegetsi bwacyo yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, ubwo ni asaga miliyari 364,2 Frw.
Iyi nguzanyo izatangwa mu gihe cy’amezi 38, ikaba igamije gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga, gukomeza gutuma ubukungu bukomeza kuzamuka, ndetse no gukomeza gushyigikira inkunga ishyirwa mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.
IMF yavuze ko iyi nguzanyo izatangwa binyuze muri gahunda yitwa Extended Credit Facility (ECF), iyi ikaba ari uburyo IMF ifasha ibihugu mu gihe cy’ibibazo by’ubukungu.
Muri iyi gahunda, u Rwanda rwemerewe inguzanyo ifite agaciro ka miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, bingana na 115.5% by’umugabane u Rwanda rufite muri IMF.
Mu cyiciro cya mbere, u Rwanda ruzahita ruhabwa agera kuri miliyoni 35.7 z’amadolari ya Amerika. Aya ni amafaranga ya mbere azahita atangwa, andi akazajya atangwa mu byiciro bitewe n’uko u Rwanda ruzaba rushyira mu bikorwa gahunda zemeranyijweho na IMF.
IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse, aho mu mwaka wa 2025 bwazamutse ku kigero cya 9.4%, ikigero kiruta cyane icyari cyitezwe.
Icyakora, mu ntangiriro za 2026, ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikorwa byarazamutse cyane, ku kigero cya 13.2% muri Mata 2026. Iki gipimo kirenze icyari cyashyizweho na Banki Nkuru y’u Rwanda, bigaragaza ko ubuzima bwahenze kurushaho.
Ku rundi ruhande, IMF igaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutse, cyane cyane ku bicuruzwa by’Ikawa n’Amabuye y’agaciro, mu gihe n’ibitumizwa mu mahanga byakomeje kwiyongera, cyane cyane ibikoresho byifashishwa mu mishinga y’iterambere.
Nubwo bimeze bityo, IMF ivuga ko ubukungu bw’Isi budahagaze neza bitewe ahanini n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire bizamuka. Ibi bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko ubukungu buzagabanuka bukagera munsi ya 6.8% mu 2026.
IMF ishimangira ko iyi nguzanyo igamije gufasha u Rwanda kuzahura ubukungu, kugabanya ibura ry’amafaranga mu gihugu, no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’Isi.
Umuyobozi wungirije wa IMF, Bo Li, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu bitandukanye rwagiye ruhura na byo. Yagaragaje ko ibi biterwa n’uko u Rwanda rufite politiki nziza n’ubufatanye bukomeye n’abafatanyabikorwa b’iterambere, bifasha kurinda ubukungu bw’igihugu.
Yongeyeho ko iyo igihugu kinoza imikorere y’ubukungu kandi kikagabanya ingaruka zikomoka ku nguzanyo, bifasha ubukungu bwacyo gukomera no kurushaho kwihagararaho mu gihe Isi ihuye n’ihungabana ry’ubukungu.









