Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026, yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) hagamijwe gukomeza guteza imbere iri koranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu Gihugu.
Ni ikigo cyitezweho kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya no gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuahanga.
Iki kigo kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kizibanda kandi ku guhindura imikorere mu nzego za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, kongerera abantu ubumenyi mu bijyanye na AI, kwita ku mahame agenga ikoreshwa ryayo, guteza imbere inganda no kububyaza umusaruro.
Iki kigo kizaba cyitwa ‘National Artificial Intelligence Agency’ kizanateza imbere ubufatanye ku rwego mpuzamahanga. Ikirenze ibyo, kizahuriza hamwe ibikorwa byose bijyanye na AI mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo, kuzamura impano, ishoramari no guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rugiye mu mujyo umwe n’ibindi bihugu bitandukanye bifite cyangwa biri gushyiraho ibigo byihariye by’Igihugu bishinzwe Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence/AI).
Aha twavuga nka Singapore, ifite ikigo cyitwa AI Singapore ndetse n’Inama y’Igihugu ishinzwe AI (National AI Council), bifatanya mu gushyira AI mu mishinga y’ubukungu n’iy’itumanaho.
Hari kandi Australia, ifite ikigo cyitwa National Artificial Intelligence Centre (NAIC) kigamije gufasha inganda n’abaturage gukoresha AI. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) nazo zifite Ibiro bishinzwe Ubwenge Buhangano (AI Office) bikurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo gukoresha AI mu nzego zose.
Urugendo rw’u Rwanda mu gukoresha AI
U Rwanda rwatangiye gukoresha AI mu buryo bugaragara, muri 2020. Muri icyo gihe cy’icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rwatangiye gukoresha urubuga rwa mbere rwa AI ruzwi nka “Mbaza Chatbot”. Iyi porogaramu yafashaga abaturage kubona amakuru y’ubuzima n’imiti bifashishije telefone zisanzwe no mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Muri uyu mwaka kandi, u Rwanda rwafunguye Ikigo cy’Isi cy’Impinduramatwara ya Kane y’Inganda (C4IR) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Isi ry’Ubukungu (WEF), kiba ikigo cya mbere muri Afurika cyibanda ku miyoborere ya AI n’amakuru.
Muri 2023 Urungendo rwa AI rwahindutse gahunda ihamye ya Leta, ubwo inama y’Abaminisitiri yamezaga politiki y’Igihugu y’Ubwenge Bukorano (National AI Policy for Rwanda). Icyo gihe u Rwanda rwahise ruba kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byagize politiki ihamye y’imyaka 5 igamije gushora miliyoni 76 z’amadolari muri AI.
Muri 2025, hatangijwe imishinga ikomeye nko gushyira AI mu burezi aho abarezi n’abarimu barenga 5,000 bahuguwe ku bufatanye na kaminuza ya MIT.
Ubu muri 2026, Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (National Artificial Intelligence Agency), biba intambwe ya nyuma yo kugira urwego rwa leta rugenga ubu buhanga buhanitse.
Ubu AI ishobora gukoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda
Binyuze mu mishinga nka Digital Umuganda n’ikigo Mozilla, u Rwanda rwakuyeho inzitizi z’indimi aho rwakusanyije amajwi n’amagambo by’Ikinyarwanda. Ibi bituma ubu AI ishobora kumva, guhindura, no kuvuga Ikinyarwanda (nk’iyitwa Mbaza Chatbot ikoreshwa mu gutanga amakuru y’ubuzima).
AI mu bukungu, ubuvuzi, uburezi n’ubuhinzi
Minisiteri y’Ubuzima n’ibitaro bikomeye byatangiye gukoresha AI mu gusuzuma indwara z’amaso ziterwa na Diyabete (Diabetic Retinopathy), aho AI isoma amafoto y’amaso ikagaragaza ikibazo bitabaye ngombwa ko umurwayi utegereza umuganga w’inzobere.
Mu buhinzi, ku bufatanye n’ikigo cya Bill & Melinda Gates, u Rwanda rwashizeho uburyo bwa AI buha abahinzi inama ku miterere y’ikirere, indwara z’ibihingwa, n’ifumbire bakoresheje telefone zabo zisanzwe.
Mu butabera, Urwego rw’Ubutabera rwatangiye kugerageza ikoranabuhanga rya AI rifasha abanyamategeko n’abacamanza gusesengura amategeko n’imanza mu buryo bwihuse cyane.
Ntihasigaye n’uburezi kuko kuva mu mpera za 2025, abarimu bo mu Rwanda batangiye guhugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI/Artificial Intelligence), kuko ribonwa nk’umusemburo w’iterambere ry’uburezi bw’ahazaza.









