Mu Karere ka Gicumbi, imirimo yo gukora umuhanda Byumba-Ngondore n’akandi gace kava Mukeri kagana kuri sitade ya Gicumbi igeze kuri 45% aho biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu Gushyingo 2026.
Uyu muhanda uri mu yo Perezida Paul Kagame yemereye abaturage bo muri aka Karere, bakaba bishimira ko ugiye kuzura.
Uyu muhanda ureshya na kilometero 15,5 zirimo igice cy’umuhanda Byumba – Ngondore, hakabamo ikindi gice kiva Mukeri cyerekeza kuri sitade kigana aho bita Nangumurimbo ukagera ku ishuri rya Notre Dame du Bon Conseil de Byumba
Hari kandi n’akandi gace kanyura imbere y’ibiro by’Umurenge wa Miyove kagahinguka ku muhanda munini wa Base-Gicumbi.
Biteganyijwe ko umuhanda Byumba-Ngondore ugomba gukorwa uri ku rwego rw’Igihugu aho ibikorwa byo kuwubaka bizarangirana n’uyu mwaka.
Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko kuba uyu muhanda waratangiye gukorwa bizaborohereza ubuzima bwa buri munsi kuko usanga hari ibyo batabasha kugeraho kubera kutagira umuhanda mwiza.
Bavuga ko mu gihe uyu muhanda utari wagatangiye gukorwa bavunwaga no guhahirana n’abo mu bindi bice bibegereye kuko batabonaga uko bagenda mu buryo bworoshye cyane cyane mu bihe by’imvura.
Mu gihe uyu muhanda uzaba wuzuye uzunganira indi yakozwe mu koroshya ubuhahirane haba ubwo muri aka karere no mu tundi.










