sangiza abandi

Rayon Sports FC yatangiye kurema isoko mpuzamahanga

sangiza abandi

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2026, ikipe ya Rayon Sports yatangaje Umunya-Chad, Charles Tchouplaou w’imyaka 25 ukina mu mutima w’ubwugarizi, nk’umukinnyi wayo mushya.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Chad, ufite uburebure bwa 1.99m, yakiniraga Casric Stars FC yo muri Afurika y’Epfo kuva muri Mutarama 2025. Mbere yaho yakiniye CR Bernoussi muri Maroc, Colombe Sport na Apejes FC zo muri Cameroun.

Abaye umukinnyi wa 5 iyi kipe itangaje, akaba uwa gatatu ukina nka myugariro wo hagati kuko yari yaratangaje Matumona Wakonda wavuye mu Amagaju FC ndetse na Nshuti Didier wakiniraga Gorilla FC.

Aba kandi baje bahasanga abarimo Kapiteni Yousou Diagne wasoje amasezerano ariko ukiri mu biganiro na Rayon Sports ngo ayongere, n’ubwo amakuru avuga ibi biganiro bitaragira icyo bitanga kuko amafaranga yifuzaga ubuyobozi bw’ikipe bwasanze ari menshi.

Gikundiro kandi ifite Ramazhan Tshimanga n’abandi barimo Emery Bayisenge bose yakoreshaga mu mwaka w’imikino ushize, itaratangaza niba izagumana na bo cyangwa hari abo izarekura kuko ikomeje gutangaza gusa abashya.

Rayon Sports ikomeje kwibikabo abakinnyi buhoro buhoro biteganyijwe ko mu mpera za Kamena izatangira umwiherero wo kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda, tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]