Mu mwaka wa 2025 Pariki ya Nyungwe yahuye n’ibibazo bibangamira urusobe rw’ibinyabuzima birimo kugongwa kw’inyamaswa biturutse ku muvuduko w’ibinyabiziga biyinyuramo, ba rushimuzi n’ibindi.
Byagaragajwe mu nama yabaye ku wa Gatatu, tariki 10 Kamena 2026, yahuje ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe, ubw’inzego z’ibanze, izishinzwe umutekano, iz’ubutabera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gukomeza kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, hagaragajwe ko muri uwo mwaka, inyamaswa 617 zagonzwe, ni mu gihe mu wabanje wa 2024, hari izindi 620 zari zagonzwe.
Abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe basabwe gushyira imbaraga mu kuyibungabunga, hakumirwa impanuka zibasira inyamaswa ndetse no kuhagirira isuku hagabanywa imyanda ijugunywa mu muhanda.
Umuyobozi w’Ikigo gikurikirana ibikorwa muri Pariki ya Nyungwe (Nyungwe Management Company), Niyigaba Protais, yagaragaje ko mu bibangamira iyi pariki harimo n’imitego ya ba rushimusi iri mu byangiza urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iyi Pariki.
Yagize ati “Ni ukurwanya ibiyangiza harimo ubuhigi, n’inkongi z’umuriro. Turahamagarira abantu bakoresha umuhanda wambukiranya Pariki ko bagomba kumenya ko hariya ari ahantu hagomba isuku, ariko birinda no kwica urusobe rw’ibinyabuzima birimo, bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”
Mu myaka 5 gusa muri iyi Pariki hafatiwemo imitego irenga ibihumbi 43 mu gihe abagera kuri 463 bashyikirijwe ubugenzacyaha kubera ibikorwa byo kuyangiza.









