sangiza abandi

U Rwanda rwishimiye uko umubano warwo na Zimbabwe ugenda uzamuka

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhingirehe, yashimiye uburyo umubano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje kuzamuka binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yifatanyaga na Ambasade ya Zimbabwe mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 y’ubwigenge bwa Repubulika ya Zimbabwe.

Mu ijambo rye, Minisitiri Amb Nduhungirehe, yashimye ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, ingufu, amahoro n’umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, na diplomasi.

Yaboneyeho kandi gushimira Zimbabwe ku kuba yaratorewe kuba umunyamuryango udahoraho mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu gihembwe cya 2027–2028.

Zimbabwe yabonye ubwigenge ku ya 18 Mata 1980, byuma yo gukoranizwa n’u Bwongereza aho yahize ihindura izina ikava ku kwitwa Rhodesia y’Epfo ikitwa Zimbabwe. Robert Mugabe, ni we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu.

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Zimbabwe uhagaze neza aho ushingiye ku bufatanye  mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, n’imiyoborere. Ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano y’ubufatanye arenga 30 agamije guteza imbere abaturage babyo.

Ambasade ya Zimbabwe Mu Rwanda zihirije i Kigali imyaka 46 ishize ibonye ubwigenge
Nduhungirehe yashimiye Zimbabwe ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]