Perezida Paul Kagame yasabye ba Ofisiye Bakuru barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi no kugira intego isobanutse, agaragaza ko ari byo bituma umuyobozi afata ibyemezo bikwiye mu bihe bigoye kandi bikagira uruhare mu kurinda Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ubwo yatangaga impamyabumenyi ku ba Ofisiye Bakuru 108, barimo abo mu Ngabo z’u Rwanda n’abaturutse mu bihugu by’inshuti zo mu karere no hanze yako.
Perezida Kagame yabanje gushimira abarangije aya masomo, avuga ko bayatangiye ari abasirikare bafite ubunararibonye, ariko ko bayasoje bafite ubumenyi bwisumbuyeho n’ubushobozi buruseho bwo kuyobora.
Ati “Mwaje hano muri aba banyamwuga bafite ubunararibonye, ariko muhavuye mufite ubumenyi bwagutse, ubushishozi buruseho ndetse n’inshingano zikomeye kurushaho.”
Yavuze ko amasomo nk’aya atanga ubumenyi n’ubushobozi bwo gusesengura ibibazo bikomeye, ariko ko hari indangagaciro umuyobozi adashobora kwigishwa mu ishuri, ahubwo zisaba ko azitoza ubwe.
Perezida Kagame yavuze ko icya mbere muri izo ndangagaciro ari ubutwari, agaragaza ko ari bwo butuma umuyobozi atagira ubwoba mu gihe agiye gufata icyemezo.
Ati: “Ntabwo buri gihe uba ufite ibisubizo cyangwa icyizere cy’uko ibintu bizagenda uko ubyifuza. Ariko ubutwari ni bwo butuma umuyobozi afata icyemezo nubwo haba hari ugushidikanya cyangwa igitutu.”
Yakomeje avuga ko ubutwari bwonyine budahagije, ahubwo bugomba kujyana n’ubushishozi, kuko uko inshingano ziyongera ari na ko ibyemezo bifatwa bigenda bigira ingaruka zikomeye.
Ati “Ubushishozi bwubakwa n’ubunararibonye, gukorana n’abandi no kwicisha bugufi ukemera kwigira ku makosa no gukosora aho bibaye ngombwa.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko umuyobozi mwiza agomba guhora azi neza afite intego, kuko ari zo zimufasha kutayoba mu gihe ahuye n’ibibazo.
Ati “Intego ni ukumenya neza icyo urwanira. Ku Rwanda, iyo ntego ishingiye ku kurinda abaturage bacu, kurengera ubusugire bw’Igihugu no gukomeza urugendo rwo kukigeza ku iterambere rirambye.”
Perezida Kagame yavuze ko aba basirikare bagiye kwinjira mu nshingano zisaba kubungabunga izina n’icyizere Ingabo z’u Rwanda zimaze zubatse.
Ati “Urwego Ingabo z’u Rwanda zigezeho uyu munsi ntirwaje rwizana. Rwubatswe imyaka myinshi binyuze mu kwitanga, imyitwarire irangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Ibyo ni byo byatumye zizerwa n’Abanyarwanda, abafatanyabikorwa bacu ndetse n’abo dukorana mu butumwa butandukanye.”
Perezida Kagame yibukije aba ba ofisiye gukomeza izi nshingano, ndetse no kuzirikana ko uburyo bazayobora buzagira uruhare mu kubaka cyangwa gusenya ibyagezweho.
Perezida Kagame yanashimiye abarimu n’ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ku ruhare bagira mu gutegura abayobozi bafite ubushobozi bwo gukorera mu Rwanda no mu butumwa mpuzamahanga, anashimira imiryango y’abarangije amasomo ku nkunga yabahaye yabaherekeje mu rugendo rwabo.
Yasoje yifuriza aba Ofisiye Bakuru imirimo myiza, abasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu gukomeza kubaka ingabo zirangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura no gukorera inyungu z’abaturage n’ibihugu bakomokamo.











