sangiza abandi

RDB yongereye amasaha utubari n’utubyiniro bifungiraho kubera igikombe cy’Isi

sangiza abandi

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwashyizeho amasaha y’agateganyo azagenga ibikorwa by’ubucuruzi  mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi.

RDB yatangaje ko amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurant utubari n’utubyiniro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda za mu gitondo, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru no mu minsi y’ibiruhuko rusange bizajya bigeza saa Kumi za mugitondo.

Aya masaha aratangira kubahirizwa kuva uyu munsi tariki 12 Kamena kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, Igikombe cy’Isi cya 2026 kiramgiye.

Itangazo RDB yashyize hanze rigira riti “Amaduka, ibigo bikorerwamo ubucuruzi bunyuranye birimo restaurant, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa Cyenda za mu gitondo (3:00 a.m.) kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane. Ibyo bikorwa byemerewe gukora kugeza saa Kumi za mugitondo (4:00 ) kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, muri wikendi no ku minsi y’ibiruhuko rusange.”

RDB yavuze ko amabwiriza asanzwe akurikizwa arimo; kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.

Yibukije kandi abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero ndetse bakirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha.

Riti “Birabujijwe guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.”

Ubusanzwe abafite utubari n’utubyiniro n’ahacururizwa inzoga basabwaga ko bagomba gufunga saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

RDB yongeye amasaha yo gufunga utubari kubera imikino igikombe cy’Isi

Photos:

[fluentform id="3"]