sangiza abandi

RIB yaburiye abamamaza ibikorwa by’abatekamutwe by’ubucuruzi bwiba abaturage kuri murandasi

sangiza abandi

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yaburiye imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibigo byamamaza ibikorwa by’ubucuruzi bwo kuri murandasi bw’abatekamutwe bukunze kwambura abaturage ,ko abazajya babyamamaza bazajya bahanwa nk’abafatanyacyaha .

Uko isi itera imbere mu ikoranabuhanga ni nako ibyaha na byo bihindura isura ibyinshi bigakorwa hisunzwe iri koranabuhanga rigenda ritera imbere.

Mu bihe bitandukanye humvikanye amarira y’abaturage bashukwa n’abantu bisunga iri koranabuhanga maze bagashyiraho imbuga zishuka abaturage bagashora amafaranga yabo bizezwa inyungu ya buri munsi ariko bikarangira izo mbuga zifunze abaturage ntibabone aho babariza amafaranga yabo nkuko byagendekeye abari barashoye mu cyitwaga STT n’ibindi bigenda biza ariko byose bikarangira bifunze bigatwara amafaranga y’abaturage.

Ubu bwambuzi ahanini bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho babeshya abantu ko nibagira amafaranga bashora bazajya bungukirwa amafaranga menshi kandi ataribyo.

Mu gihe ubu bucuruzi budasiba kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurakangurira abaturarwanda bose kwirinda kwishora muri ibi bikorwa bya pyramid cyangwa uruhererekane rw’amafaranga kuko bigira ingaruka ku bukungu bwabo.

Cyakora umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira ubwo yari mu kiganiro kuri Mama Urwagasabo TV ,agaruka kuri ubu bucuruzi yavuze ko nanone butizwa ingufu n’ababwamamaza kuko ari ho abaturage benshi bakura amakuru.

Avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ibindi bigo bamamaza bene ubu bucuruzi nabo bazajya bahanwa nk’abafatanyacyaha.

Dr. Murangira uvugira RIB yagize ati “Ibi byaha bitizwa umurindi no kwamamazwa.Izi mbuga nkoranyambaga cyangwa n’ikigo icyo ari cyo cyose kizajya cyamamaza aba bantu,kizajya gifatwa nk’umufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana”

Murangira asaba abamamaza kujya babanza gushishoza ibyo bamamaza bakagenzura neza niba byemewe ,ntibite ku mafaranga yo kwamamaza bagiye kwishyurwa gusa.

Murangira ati “Ni ukuvuga ngo nawe wowe wamamaza ufite inshingano zo kumenya ibyo wamamaza.Ibitari ibyo rero ubwo uri umufatanyacyaha. Ntabwo ari ugukurikira amafaranga yo kwamamaaza gusa ugomba kumenya uwo ukorera”

Murangira yasabye abaturage kugira amakenga mu gihe babonye bene ubwo bucuruzi bakabaza kandi bagatangira amakuru ku gihe,kugirango kaumirwe kwamburwa amafaranga yabo buri gihe ubu bucuruzi burangira nabi bifunze ntibagire uwo babaza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]