sangiza abandi

SK FM ya Sam Karenzi yafunguwe mu birori by’akataraboneka

sangiza abandi

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2025, Umunyamakuru Sam Karenze benshi bamenye mu biganiro by’imikino, yafunguye ku mugaragara radiyo yise ‘SK Fm, izajya yumvikana ku murongo wa 93.3.

Ni radiyo benshi bari bategererezanyije amatsiko kubera abanyamakuru bafite amazina akomeye bazayumvikanaho, mu biganiro bitandukanye ariko bikungahaye mu gutanga inyigisho by’umwihariko izikangurira urubyiruko kwiteza imbere.

Si ibi gusa, kuko iyi radiyo izacaho urubuga rw’imikino rukomeye rwahawe izina ry’Urukiko rw’Ikirenga’ ruzajya rukorwa n’abanyamakuru kabuhariwe mu gice cy’imikino, ndetse bafite uburambe bagiye bakura mu bindi bitangazamakuru bikomeye bakoreye.

Umuhango wo kumurika SK Fm wabereye ku biro byaho iherereye, Kicukiro mu nyubako ya.., witabiriwe n’abanyamakuru n’abahanzi batandukanye baje kwifatanya na Sam Karenzi, mu kwishimira radiyo nshya umuryango Nyarwanda wungutse.

Mu ijambo rye Sam Karenzi yashimiye abitabiriye umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro ahereye ku Mana, umuryango we, umuryango w’Abanyamakuru n’abandi bose bamufashije mu rugendo yise ko rutari rworoshye.

Sam Karenzi, Kazungu Claver, Aime Niyibizi na Ishimwe Ricard bazajya bakora ikiganiro cy’imikino ‘Urukiko rw’Ikirenga’
Urubuga rw’imikino rwiswe ‘Urukiko rw’Ikirenga’
Sam Karenzi washinze SK Fm yashimiye abamufashije mu rugendo rwo gutangiza radiyo
Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia yagejeje ku bakurikiye SK Fm ijambo ryo kuyifungura
Mbungiramihigo Peacemaker niwe wari uhagarariye RGB mu muhango wo gufungura SK Fm

Uko umuhango wagenze

14:30: Sam Karenzi ashimiye abantu bose bashyize itafari kuri SK Fm, barimo umuryango we n’umuryango mugari w’abanyamakuru bagenzi be, n’abandi bose bitabiriye uyu muhango. Ubundi hafatwa ifoto rusanjye.

14:16: Sam Karenzi ari kugeza ijambo ku bitabiriye n’abakurikiye umuhango wo gufungura ku mugaragaro SK Fm, iri jambo ari kuritanga agaragiwe n’abanyamakuru bose bazajya bumvikana kuri iyi Radiyo.

SK Fm yatangiye yumvikana ku murongo wa 93.9 FM, ariko irateganya no gushyiraho undi uzayifasha kugera mu bice bitandukanye by’igihugu binyuze ku minara ya FM.

14:00: Aba banyamakuru bari gusogongeza ibihumbi birenga bitanu bikurikiye ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa FM, amakuru y’imikino yo mu mahanga, n’ububusesenguzi azajya akorerwa kugirango abakunzi b’umupira wo hanze bari mu Rwanda, abagereho gatanu kuri gatanu.

13:50: Hakiriwe abanyamakuru bane, aribo Allan Ruberwa, Keza Cedric, Nepo mu Bicu na Aime Niyibizi, bazajya bakora ikiganiro kiswe ‘Extra Time’ kizajya kivugirwamo amakuru y’imikino y’i Burayi.

13:46: Mc Narion ari mu kiganiro n’itangazamakuru asobanura intego y’ikiganiro ‘The Vibe Nation’, irimo guteza imbere imyidagaduro Nyarwanda, ikava mu gihugu ikaba mpuzamahanga, harimo nko gukorana ibiganiro n’abahanzi bakomeye bo mu bihugu nka za Nigeria n’ahandi.

13:37: Ku rundi ruhande, Kazungu Clever ari kuganira n’itangazamakuru, ku rugendo rwo gutangira kuvuga amakuru y’imikino, ndetse n’ibyo kwitegura mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ikirenga’, kigiye kuba icya mbere mu gusesengura no gutangaza amakuru y’imikino kandi acukumbuye.

13:26: Bianca uzwi cyane ku izina rya Bianca baby na Mc Nario bari gusogongeza abakurikiye SK Fm, ibizaba bikubiye mu kiganiro ‘The vibe nation’, birimo gutangaza amakuru y’imyidagaduro asukuye, kuganira n’ibyamamare mu bice bitandukanye, ndetse ku munsi wo ku wa gatanu, hazajya haba hari umwihariko wo kwerekana ‘Live’ kuri Youtube.

13:20: Hakiriwe abanyamakuru bazajya bakora ikiganiro cy’imyidagaduro cyiswe ‘The Vibe Nation’, aribo Bianca na Mc Nario. Ni abanyamakuru b’abahanga kandi basanzwe bamenyerewe mu myidagaduro yo mu Rwanda.

13:10: Umufatanyabikorwa, Vifo Ltd ari kugeza ibikorwa byayo ku bakurikiye SK Fm. Vifo Ltd ni ikigo gikora ibijyanye no gufata amashusho, akaba ari nacyo cyagize uruhare mu gufata amashusho n’amajwi y’uyu muhango, ari gutambutswa ku mbuga nkoranyambaga.

13:05: Ricard yabwiye itangazamakuru ko abantu by’umwihariko abakunzi b’imikino bagomba kwitega ko bazajya bagerwaho n’amakuru yose kandi asesenguye. Umunyamakuru Jado nawe yasobanuye ko SK Fm ifitiye byinshi Abanyarwanda, ndetse itangiranye n’abanyamakuru b’abahanga kandi bazobereye mu itangazamakuru.

12:43: Sam Karenzi ari gusobanura ibikubiye muri iki kiganiro kije gusakaza amakuru agezweho kandi atomoye mu gice cy’imikino, mu Rwanda no hanze yarwo, hazajya hasesengurirwamo by’umwihariko ibibera mu mupira w’Amaguru, n’ahandi.

12:37: Hakiriwe abanyamakuru bazajya bakora ikiganiro cy’imikino cyiswe ‘Urukiko rw’Ikirenga’, kizajya gitangira saa 10:00- 1:00. Iki kiganiro kizajya gikorwa na Ishimwe Ricard (Umutesi), Sam Karenzi, Kazungu Claver, na Aime Niyibizi, bakiriwe muri sitidiyo ya SK Fm, nyuma yo gutambuka kuri tapi y’umutuku.

12:20: Hari kwakirwa abafatanyabikorwa batandukanye batanze umusanzu ku rugendo rwa ‘SK Fm’, iri kumvikana uyu munsi. Ni Bank Of Africa, T&G Electric Car Market, Velvett n’abandi.

12:08: Abanyamakuru batatu bazajya bakora ikiganiro ‘The Front Line’, bari gutanga ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

11:50: Hakurikiyeho umuhango wo kwerekana abanyamakuru bazajya bakora ibiganiro kuri ‘SK Fm’. Abanyamakuru batatu, Eddie Sabiti, Joseph Hakuzumuremyi na Uwera Jean Maurice, nibo bazajya bakora ikiganiro cya mbere cyiswe ‘The Front line’ kizajya gihera isaha ya 7:00-10:00.

11:43 Umuyobozi wa Radiyo ‘SK Fm’ Maurice ari kugeza ijambo ku bakurikiye iyi radiyo, ashimira aho itangazamakuru ryavuye naho rigeze ubu. Aboneyeho gusobanura ibiganiro bizajya binyuzwa kuri SK Fm byiganjemo ibijyenewe urubyiruko no kurukangurira kw’iteza imbere.

11:40: Sam Karenzi yijeje ko ‘SK Fm’ ari radiyo igiye gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko akomoza kuri siporo, agaragaza ko hazashyigikirwa gutangaza amakuru yubaka, aho gutangaza asenya.

11:36: Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia ari kugeza ijambo ry’ishimwe ku bakurikiye ‘SK Fm’, yashimiye Sam Karenzi ku gitekerezo cyo gushinga Radiyo, cyane ko ari ikimenyetso cyo gukura kw’itangazamakuru mu Rwanda, n’uburyo bwo gutanga imirimo ku banyamakuru, ndetse asaba ko yaba radiyo izagira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru mu buryo bwiza budahutaza abari muri icyo gice.

11:30: Umuyobozi waje uhagarariye RGB, Mbungiramihigo Peacemaker ari kugeza ijambo ku bantu bakurikiye ‘SK Fm’, haba ku murongo wayo no kuri shene ya YouTube, ndetse yijeje ubufatanye bwa RGB n’iyi radiyo, ndetse n’itangazamakuru muri rusanjye.

11:22: Sam Karenzi ari live kuri SK Fm, kuri ubu yatangiye kumvikana ku murongo wayo, ndetse ari gutanga ijambo rishimira, aho ashimira Imana, igihugu, n’abandi bagize uruhare kugirango SK Fm ibe iri kumvikana uyu munsi.

Igice cya mbere cyerekanywe n’icyo kwakiriraho abashyitsi ‘Reception’, hakurikiraho ibyumba bizajya bitunganyirizwamo amakuru, ndetse n’icyumba nyamukuru kizajya gikorerwamo ibiganiro, akaba ariho hari gukatirwa umutsima ‘Cake’ mu rwego rwo kuyishimira.

11:16: Abayobozi bamaze kwerekwa ikirango cya ‘SK Fm’, bikurikirwe no kubatembereza no kubereka ibice bitandukanye iyi radiyo izajya ikoreramo.

11:12: Sam Karenzi n’umufasha we bagaragiwe n’abayobozi ba RMC ihagarariwe na Mutesi Scovia, na RGB ihagarariwe na Peacemaker, bafunguye ku mugaragaro ‘SK Fm’ izajya yumvikana ku murongo wa 93.3.

11:10 Abayobozi ba SK FM barinjiye, Sam Karenzi washinze ‘SK Fm’ yinjiye kuri tapi itukura ‘Red carpert’ ari kumwe n’umufasha we, inyuma ye hari Scovia Mutesi umuyobozi wa RMC, ndetse n’umunyamakuru Eddie Sabiti uri kumwe n’umufasha we, berekeje mu nyubako ya Radiyo.

11:00: Ibirori biratangiye, Shema usanzwe amenyerewe mw’itangazamakuru ry’imikino, niwe MC w’umunsi, ari kwakira abatumirwa bitabiriye umuhango w’imurikwa rya SK Fm, ndetse asobanura bimwe mu biganiro bizajya bicaho, n’amasaha bizajya bitambukirizwa.

Pictures: Fils Pictures

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]