Abari hafi y’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, banenze bikomeye amagambo Perezida Félix Tshisekedi yavuze ubwo yahuraga n’Abanye-Congo baba muri Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ayo magambo yayavuze kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’umukino RDC yanganyijemo na Portugal igitego 1-1 mu Gikombe cy’Isi, aho Tshisekedi yanenze uburyo Joseph Kabila yageze ku butegetsi, nubwo atavuze izina rye mu buryo butaziguye.
Yagize ati “Igihe twemeraga ko imbwa ishobora kutuyobora, twafunguriye abanzi inzira banyuramo.”
Richard Muyej, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Lualaba ndetse akaba yarigeze kuba Minisitiri w’Umutekano n’ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko yakiriye ayo magambo “afite agahinda kenshi”, ayita amagambo asesereza uwahoze ari Umukuru w’Igihugu.
Muyej yavuze ko Joseph Kabila azwiho kuba yarasize amateka yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, avuga ko kuvuga amagambo nkayo mu gihe igihugu cyari mu byishimo by’umukino w’ikipe y’igihugu, bitera ikibazo mu mitekerereze y’abaturage.
Yavuze ko atari ubwa mbere habaho imvugo nk’izi, ahubwo ko abona ari ibintu biri kuba umuco mu miyoborere.
Félix Momat, wahoze ari Visi Minisitiri w’Ingengo y’Imari, yavuze ko Perezida Tshisekedi yavuye ku mpaka zishingiye ku bitekerezo akajya ku magambo yo gutukana.
Yavuze ko ibyo bitagize ingaruka ku muntu umwe gusa, ahubwo ko byangiza n’icyubahiro cy’umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Yabyise “Ni ikosa rikomeye mu miyoborere y’inzego z’igihugu ndetse n’ikintu kitajyanye n’indangagaciro za Repubulika.
Félix Tshisekedi yanagarutse ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, anenga abo abona nk’abakorana n’abarwanya igihugu cye.
Ati ‘’Abo bakorana barasaze. Mugire ubumwe. Ntibazabashuke ngo mwishore mu macakubiri ashingiye ku turere. Nimwange kugambanira igihugu cyanyu. Haracyariho abarozi. Twatekerezaga ko bari mu Rwanda gusa, nyamara natwe baratwinjiriye.”
Agaruka ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bw’Igihugu, yavuze ko yizeye ko ibintu bizagenda neza mu mezi ari imbere.
Yagize ati “Mfite icyizere ko mu minsi iri imbere Kongo yose izabohorwa. Abavandimwe bacu bari gukora ibirori i Goma na Bukavu, tuzongera kuba hamwe. Abanzi bari baratwinjiriye uyu munsi twize byinshi kandi twakuyemo isomo, ubu tugomba kubaka igihugu gikomeye’’.
Aya makimbirane aje mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya RDC iherutse kwemeza itegeko rigenga kamarampaka, opozisiyo ikavuga ko rishobora kuba inzira yo gufungura umuryango wa manda ya gatatu ya Perezida Tshisekedi.
Joseph Kabila nawe akomeje kuba mu bibazo bya politiki, aho abayobozi bo muri Amerika bamushyize ku bihano kubera ibirego byo kuba yaragize uruhare mu gushyigikira AFC-M23, ndetse n’urukiko rwa gisirikare rwa RDC rukaba rwaramukatiye igihano cy’urupfu.








