Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yabwiye aba ofisiye 38 basoje amasomo mu ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda ko kurangiza amasomo atari iherezo ry’inzira yo kwiyungura ubumenyi, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kurinda umutekano.
Yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bapolisi 38 barangije amasomo y’icyiciro cya mbere n’icyiciro cya gatatu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Kamena 2026.
Minisitiri Nsengimana yabwiye aba ba ofisiye ko kuba bahawe impamyabumenyi bidasobanura ko kwiyungura ubumenyi birangiye, ahubwo ari intangiriro y’inshingano nshya z’ubuyobozi mu rwego rw’umutekano, kuri ubu rurimo impinduka nyinshi.
Ati “Impamyabumenyi si iherezo ryo kwiyungura ubumenyi, ahubwo ni intangiriro y’urugendo rushya. Imiterere y’umutekano igenda ihinduka. havuka ibibazo bishya buri munsi, ikoranabuhanga rikiyongera, imiyoboro ikoreshwa n’abagizi ba nabi ikihindura, ndetse n’imibereho y’abantu igahinduka. Nk’abayobozi, tugomba gukomeza kwiga, gukura no guhora twiyubaka kugira ngo tubashe guhangana n’ibi bibazo bihora bihinduka.”
Yakomeje avuga ko kuzuza inshingano neza mu rwego rw’umutekano bisaba ibintu bitatu, aribyo ubumenyi, ubumenyingiro ndetse n’imyitwarire.
Yasobanuye ko ubumenyi bufasha kumva ibibazo bihari, ubumenyingiro bugafasha kubikemura neza, mu gihe imyitwarire ari yo igena uko umuyobozi ayobora, akorera abandi ndetse akabatera imbaraga.
Ati “Ubumenyi bufasha gusobanukirwa ibibazo duhura na byo, ubumenyingiro bufasha kubikemura neza, ariko imyitwarire ni yo igena uko tuyobora, uko dukorera abandi n’uko tubatera imbaraga.”
Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko umuyobozi nyawe ari uhuza ibyo bintu uko ari bitatu, kuko ubumenyi budaherekejwe n’ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa nta kamaro kenshi bugira, mu gihe ubumenyingiro budafite imyitwarire myiza bushobora guteza ibibazo.
Yagarutse kandi ku bibazo by’umutekano byugarije Isi muri iki gihe, birimo ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka, iterabwoba, amakuru y’ibinyoma ndetse n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga.
Ati “Ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ubugizi bwa nabi buteguwe, iterabwoba n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga rishya bikomeje guhangayikisha inzego z’umutekano ku isi hose.”
Yashimye aba bapolisi barangije amasomo, avuga ko bahawe ubumenyi buzabafasha mu miyoborere y’inzego z’umutekano no mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yanashimye Polisi y’u Rwanda, Ishuri Rikuru rya Polisi, ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Afurika y’Ubuyobozi, ALU, avuga ko ubufatanye bwabo bwagize uruhare rukomeye mu gutuma aya masomo arushaho kuba ay’ireme kandi ajyanye n’igihe.
Mu gusoza, yasabye aba bayobozi bashya gushyira ubumenyi bahawe mu bikorwa, bagakora kinyamwuga, bakubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo no kurengera abaturage.
Ati “Ubumenyi mufite mugomba kubushyira mu bikorwa, ubumenyi-ngiro mukabukoresha mu kazi kanyu, kandi ubuyobozi bwanyu bukaba urugero rwiza ku bandi.”
Abasoje aya masomo ni abanyeshuri 38 bo ku rwego rwa ba Ofisiye Bakuru baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika. Barimo Abanyarwanda 23 bo muri Polisi y’u Rwanda, RNP, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS.
Aba bapolisi basoje amasomo barimo 36 basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’abandi babiri basoje mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza.
Muri uyu muhango kandi aba Ofisiye 38, bitwaye neza kurusha abandi, aho igihembo nyamukuru cy’umunyeshuri wahize abandi bose cyahawe SP Fraterno Muhawenimana wa Polisi y’u Rwanda, igihembo cy’umunyeshuri wabaye uwa kabiri mu gutsinda neza kurusha abandi gihabwa SP Florent Nyondira na we wa Polisi y’u Rwanda, naho igihembo cy’umunyeshuri wabaye uwa gatatu mu gutsinda neza kurusha abandi gihabwa Superintendent Chisomo Lucius Ziwao wo muri Polisi ya Malawi.


















